skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka ya Koreya y’epfo hagaragaye umunyamideli wa mbere w’umwirabura mu gihugu[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Koreya ni kimwe mu bihugu bikunze kugaragaraho ironda ruhu ndetse bikagaragara ko badakunda abadahuje nabo uruhu. Uyu muhugu Han hyun min w imyaka micye cyane yibasiwe n’ ironda ruhu cyane ndetse bakamutera akato bavuga ko batagira icyo bamukoresha mu mwuga w’ ubunyamideli kubera uruhu rwe.

Sponsored Ad

Han hyun min w’imyaka 18 wavutse Gicurasi 2001 ni umwana wavutse kubabyeyi badahuje uruhu umwe akaba ari umukoreya undi akaba aturika mu gihugu cya Nigeria akaba ari we mwirabura wa mbere ufite amaraso yo muri afrika waba yaramuritse imideri mu gihugu cya koreya y’epfo.

Yatangiye uyu mwuga muri 2016 ndetse kugeza ubu akaba akiwurimo muri SF models X entertainment agency yo mugihugu cya koreya yepfo.

Uyu muhugu yagiye mu mwuga wo kumurika imideri igihe uruganda rumurika imideri rwabonye amafoto ye kurubuga rwa instagram ku myaka ye 15 akiri mu ishuri.

Bamuhaye gahunda bahurira ahantu banywa ikawa ari bwo bamubwiraga kwimurika bakareba ko bamuha ako kazi ari nabwo yabikoze neza bamusinyisha muri urwo ruganda rumurika ibyo.

Yavuze ko mbere yajyaga ajya gusaba ako kazi bakamutera utwatsi bamubwira ko batajya bakoresha abanyamideli b’igikara muri macye badasa nkabo aribwo yahuraga n’igerageza ry’ironda ruhu.

Yavuze ko ku ishuri yajyaga atinya gukina n’ abandi bana kuko bamusererezaga kubera uruhu rwe ndetse ababyeyi bamwe bakanga ko ahura n’abana babo. Yongeyeho ko yageze igihe akanga uko asa ndetse akumva yabura ariko ubu yishimiye uko amaze ndetse akaba yishimiye uko igihugu cye cyamwakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa