skol
fortebet

Ibipupe byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina byatangiye kwamaganwa

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Ibipupe byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina bikomeje kwamaganwa na benshi kubera ko bikomeje gutuma ababikoresha bafata ku ngufu abana ndetse bagahohotera abagore babakoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Sponsored Ad

Bamwe mu bakiristo bo muri USA batangaje koi bi bipupe byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina bikomeje kwanduza abagabo imico mibi yo kunanirwa kwihangana mu gihe bashaka imibonano mpuzabitsina ,bigatuma bafata ku ngufu abagore n’abana ndetse bakabahohotera mu buryo bubabaje.

Muri USA ahatangiriye ibi bipupe ,bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibi binyagwa, kuko umubare w’abagore bahohoterwa mu ngo ukomeje kwiyongera ndetse abagore bafite abagabo babyifashisha bari kurira ayo kwarika kubera imyitwarire basigaye bagaragaza.

Ibi bipupe bikoranywe ubuhanga buhanitse,bikomeje kubata abagabo, kuko bibwira utugambo twiza ababisambanya ndetse bikabakorakora ku buryo burenze uko abantu basanzwe babigenza,bigatuma abagabo bashwana n’abagore babo iyo batabashije kubashimisha nkuko ibi bipupe bibaryohereza.

Ibi bipupe bigura akayabo k’amadolari 1900,bikomeje kwifatirwa ku gahanga n’abagore babana n’abagabo babikoresha, kuko ngo bibagira inyamaswa cyane bakabahohotera cyane.

Ibitekerezo

  • Bagabanye ibiciro byabo, buri wese mubagaragaweho no gufata kungufu bakimuhe! Hahahahahahaha! Gusa impamvu irashakirwa ahatariho pe! Ese ko abagore bakoresha za "strapon" bo ntarumva byanditsweho ngo byateje ikibazo? Ese impamvu zo gufata ku ngufu ni ukubona uburyo ukora ubusambanyi kuburyo bworoshye hanyuma ukazabura bwaburyo ukayoboka gufata ku ngufu? Aha ndumva gufata ku ngufu byaba ari iby’abaherwe gusa gusa! Kuko akenshi nibo baba bafite cash zo gushukisha abana b’abakobwa! Ubwo rero yahura n’uwanze akaba ariwe ufatwa ku ngufu! hahahahahah! Gusa siko biri! Gufata kungufu ni kamere mbi umuntu ashobora kwikuzamo! Si ukunanirwa kwihangana, ahubwo ni ukunanirwa kwiyubaha!

    Erega nubwo abantu banga kubyemera,turi mu minsi y’imperuka nkuko Bible ivuga.Aho gushaka imana kugirango bazarokoke umunsi w’imperuka,abantu bahugiye mu gushaka ubukire,ibinezeza,etc...Ibyerekeye imana n’ubuhanuzi bwa Bible,ntacyo bibabwiye.Turababwiriza,ariko wapi.Bimeze neza nko ku gihe cya NOWA.Yarababwirije banga kumva,kugeza igihe umwuzure wazaga ukica abantu bose bali batuye isi.Ni YESU ubwe wabivuze muli Matayo 24:37-39.Harokotse abantu 8 gusa bitaga ku byerekeye imana.Abantu bumvira imana kandi bakayishaka,nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka wegereje nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kuki abantu banga kumva ubuhanuzi?Kuki bavuga ko bakunda imana ariko bagapinga Bible???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa