skol
fortebet

Byinshi ukwiye kumenya ku bakobwa 2 babana mu nzu imwe bazashyingiranwa na Ronaldinho umunsi umwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye ko kabuhariwe muri ruhago Ronaldinho Gaucho uzwi cyane mu gucenga cyane mu kibuga,azakora ubukwe n’ abakobwa babiri Priscilla Coelho na Beatriz Souza ku munsi umwe.

Sponsored Ad

Ronaldinho w’imyaka 40 yatangaje benshi agikina mu ikipe ya FC Barcelona ubwo yavugaga ko inshuti ze ari umupira w’amaguru ndetse n’imbwa ye ndetse nta mukunzi agira nta n’uwo yifuzaga,yatunguye benshi ku munsi w’ejo kubera amakuru yanditswe n’ibinyamakuru byo muri Brazil ko azashyingiranwa n’abakobwa 2 icyarimwe aribo Priscilla Coelho na Beatriz Souza .

Ronaldinho utarigeze na rimwe atangaza ko akundana n’aba baobwa bombi,amakuru yagiye hanze ni uko azashyingiranwa nabo ku munsi umwe mu mugi wa Rio de Janeiro muri Kamena 2018.

Ibyo wamenya kuri aba bakobwa bombi:
Priscilla Coelho na Beatriz Souza bombi bafite imyaka 30 bombi ndetse babana mu nzu ya miliyoni ya miliyoni 5 z’amapawundi Ronaldinho yabaguriye.

Aba bakobwa bombi bavuka mu mugi wa Belo Horizonte ndetse yakunze bwa mbere uwitwa Priscilla Coelho wize ibijyanye n’itumanaho muri kaminuza ikomeye I Rio, hagati ya 2012 na 2014 ubwo yakinaga muri Atletico Mineiro.

Beatriz Souza we yahuye na Ronaldinho mu mwaka wa 2016 barakundana,ahita aba inshuti magara n’uyu Priscilla aho bahise bajya kubana muri iyi nzu ya Ronaldinho.

Aba bakobwa bombi Ronaldinho abaha iposho rya 1500 cy’amapawundi buri kwezi mu rwego rwo kubatunga.

Ronaldinho yifuje gushyingiranwa n’aba bakobwa bombi muri Mutarama umwaka ushize ndetse bombi abaha impeta z’umubano,ariko ntibyakunda ko bakora ubukwe.

Ronaldinho azashyingiranwa n’aba bakobwa bombi ahitwa Santa Monica mu mugi wa Rio aho iki cyamaamre gituye kuva mu mwaka wa 2015.

Ubu bukwe bwamaganwe cyane na mushiki wa Ronaldinho witwa Deisi,wavuze ko atishimiye kuba musaza we agiye gushaka abagore 2 icyarimwe ndetse yavuze ko atazabwitabira.

Ubukwe bwa Ronaldinho buzacurangirwa n’umuhanzi Jorge Vercillo,usanzwe ari inshuti magara ya Ronaldinho.

Ronaldinho yajyanaga n’aba bakobwa bombi aho yajyaga hose ndetse inshuti ze zose zari zibizi ko ari abakunzi be aho muri Werurwe 2018 ubwo yari yagiye mu Buyapani ari kumwe n’itsinda rye ry’umuziki rya Samba,yashyize kuri Instagram ye amafoto ari kumwe n’aba bakobwa bombi.




Ibitekerezo

  • Ronaldinho se agiye nawe kuba MSWATI?Buriya asanzwe asambana nabo.Ariko ibi byo kwishimisha muli sex,bibabaza imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa