skol
fortebet

Cardi B yahagaritse igitaramo nyuma yo kwambarira ubusa imbere y’abafana ari gucugusa ikibuno [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperikazi Cardi B yahuye n’uruva gusenya ubwo yacugusaga ikibuno imbere y’abafana be bo mu gihugu cya New Zealand, imyenda ye igacika bituma ahagarika igitaraganya iki gitaramo.

Sponsored Ad

Cardi B wakoreraga igitaramo ahitwa Mount Maunganui muri New Zealand,yahuye n’uruva gusenya ubwo imyenda ye yamucikiragaho ari gucugusa ikibuno imbere y’abafana be byatumye afata umwanzuro wo guhagarika burundu iki gitaramo yari yitezwemo bikomeye.

Uyu muraperikazi w’imyaka 26, yakoze iki gitaramo ku wa 02 Mutarama 2019,imyenda ye icika ari gucugusa ikibuno niko guhita abwira abafana ko akeneye akaruhuko,akajya kwambara indi kariso.

Yagize ati “Ndagaruka mu kanya.reka njye gukuramo iyi kariso.Nkeneye akaruhuko gatoya.”

Cardi B yamaze kuvuga aya magambo ahita ava ku rubyiniro aragenda,benshi basigara bifashe ku munwa.

Uyu muraperikazi yashyize amaboko hasi,ikibuno agiterera hejuru arabyina karahava imyenda ye iramutenguha yambarira ubusa imbere y’abafana.

Cardi B yakiriwe neza akigera mu gihugu cya New Zealand ndetse itsinda ry’abantu bo muri iki gihugu bamukoreye ibirori bya gakondo bizwi nka Maori.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa