skol
fortebet

Clattenburg wahoze asifura mu Bwongereza yaciye inyuma umugore we

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

Umusifuzi Mark Clattenburg uzwi cyane bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu gusifura imikino ya shampiyona y’Ubwongereza,yaciye inyuma umugore we ndetse ashyirwa ku karubanda n’uwo mugore yasambanyije.
Uyu musifuzi wanze gukomeza gusifura mu Bwongereza akerekeza muri Arabia Saoudite kubera agafaranga,yashyizwe hanze n’umugore w’imyaka 50 uherutse gutandukana n’umugabo we .
Nkuko amakuru dukesha ikinyamamakuru The Sun uyu musifuzi yandikiye uyu mugore witwa Andrea Hodgkinson ubutumwa bwinshi (...)

Sponsored Ad

Umusifuzi Mark Clattenburg uzwi cyane bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu gusifura imikino ya shampiyona y’Ubwongereza,yaciye inyuma umugore we ndetse ashyirwa ku karubanda n’uwo mugore yasambanyije.

Uyu musifuzi wanze gukomeza gusifura mu Bwongereza akerekeza muri Arabia Saoudite kubera agafaranga,yashyizwe hanze n’umugore w’imyaka 50 uherutse gutandukana n’umugabo we .

Nkuko amakuru dukesha ikinyamamakuru The Sun uyu musifuzi yandikiye uyu mugore witwa Andrea Hodgkinson ubutumwa bwinshi bwiganjemo ubumusaba ko baryamana ndetse nkuko uyu mugore yabivuze,Clattenburg yamusabye ko yamwoherereza amafoto yambaye ubusa.

Clattenburg w’imyaka 42 yari asanzwe afite undi mugore witwa Claire ndetse benshi mu bakunzi b’uyu musifuzi bahangayikishijwe n’uko umubano we n’umugore uraza kumera nyuma y’aya makuru.

Clattenburg yahuye n’uyu mugore wamushyize hanze ko baryamanye,ubwo yashakaga inzu yo kubamo mu mugi wa Newcastle mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka,akodesha appartement y’uyu musifuzi niko gutangira gukururana bigera nubwo bahuza imibiri.

Uyu mugore yavuze ko atari azi ko uyu musifuzi afite umugore gusa yishimiye urukundo yamweretse ubwo baryamanaga ndetse uyu mUgore yashyize hanze ubutumwa bandikiranye,aho Clattenburg yamubeshye ko ari ingaragu ndetse yifuza kureka gusifura akaza bakibanira.

Mark Clattenburg yatangiye gusifura nk’umusifuzi mpuzamahanga mu mwaka wa 2006 ndetse yasifuye imikino myinshi ikpmeye nk’umukino wa nyuma wa Olimpike mu bagabo mu mwaka wa 2012,umukino wa nyuma wa Euro 2016 ndetse n’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2016.

Clattenburg asigaye asifura muri Arabia Saoudite nyuma yo kwemererwa akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku mwaka.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa