Colombia: Umwarimu yafunze azira guhatiriza abanyeshuli be gukorana nabo imibonano mpuzabitsina
Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017
• Umwarimu witwa Yokasta yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera guhatiriza abanyeshuli gukorana nabo imibonano mpuzabitsina
• Yokasta yohererezaga amafoto y’urukozasoni abanyeshuli yigishaga
• Yokasta w’imyaka 40 yakoraga aya mahano afite umugabo
Umwarimu witwa Yokasta M w’imyaka 40 yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 40 kubera guhatiriza abanyeshuli yigisha gukorana nabo imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore wo muri Colombia yasabye abanyeshuli yigisha gukorana nabo imibonano mpuzabitsina ndetse ababwira ko nibaramuka batabyemeye azabima amanita bagatsindwa amasomo yigisha.
Uyu Yokasta yagiye ashotora aba banyeshuli aboherereza amafoto y’urukozasoni yambaye ubusa ndetse agenda abatera ubwoba hagati y’ukwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa kane 2016.
Uyu mugore wabaswe n’imibonano mpuzabitsina,yagiye yoherereza aba banyeshuli amafoto ndetse na Video yamaye ubusa ndetse abatumirira kuza gukorana imibonano mpuzabitsina nawe gusa ku bw’amahirwe make umubyeyi w’umwe mu bana yoherereje Video yasuzumye telefoni y’umwana we agwa kw’iyi video yoherereje aba bana yambaye ubusa anabasaba gukorana nabo imibonano mpuzabitsina ahita ayashyikiriza ubutabera none bamukatiye imyaka 40.
Nyuma yo kumenya aya mahano umugabo w’uyu mugore yahise yaka gatanya ndetse ashyigikira ko uyu mugore agomba guhanwa.
Amafoto y’urukozasoni yoherereje abanyeshuli be
Ibitekerezo
gusa ni mwiza
Izi nkuru ziba zifite ubuhe bucukumbuzi?
Reba amakosa y’imyandikire ubwayo aruta inkuru!
Ese inkuru itakorewe isesengura iba ari ukuli?