skol
fortebet

Congo: Ikanzu ikoze mu dukungirizo yatangaje abantu [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ikanzu ikozwe mu dukingirizo iravugwaho byinshi cyane.
Uyirebeye kure, ubona ari ikanzu ikoze nk’andi yose ariko iyo uyegereye ubona ko ikozwe mu dukingirizo tugiye twomekwa ku tundi. Tumwe turafunguye utundi turacyari mu dushashi tubikwamo. Ariko rero iyi kanzu ntabwo igurishwa.
Uwayikoze, Felicite Luwungu, avuga ko icyo agamije ari ukugira ngo abantu batangire bavuge.
Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yabuze abantu benshi bo mu muryango we (...)

Sponsored Ad

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ikanzu ikozwe mu dukingirizo iravugwaho byinshi cyane.

Uyirebeye kure, ubona ari ikanzu ikoze nk’andi yose ariko iyo uyegereye ubona ko ikozwe mu dukingirizo tugiye twomekwa ku tundi. Tumwe turafunguye utundi turacyari mu dushashi tubikwamo. Ariko rero iyi kanzu ntabwo igurishwa.

Uwayikoze, Felicite Luwungu, avuga ko icyo agamije ari ukugira ngo abantu batangire bavuge.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yabuze abantu benshi bo mu muryango we kubera indwara ya Sida.

Ngo mu gukora iyi kanzu yashakaga gukangurira abantu kwirinda sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni igihugu abantu badakunze kuvuga mu ruhame ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Nyiri gukora iyi kanzu avuga ko abantu bakomeje kumera gutyo byagorana cyane kubasobanurira kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ariko hari bamwe nka Freddy, wiga mu murwa mukuru Kinshasa, bavuga ko uyu muhanzi yarengereye.

Freddy avuga ko umuntu yambaye ikanzu ikoze mu dukingirizo mu ruhame cyangwa se ahantu hari abana, abantu bagwa mu kantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa