skol
fortebet

Dore ahantu udashobora gukandagiza ikirenge niyo waba umuherwe

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Hirya no hino ku isi bitewe ni bikorwa byamuntu cyangwa imiterere yaho hantu ntibikunze korohera buri wese bitewe n’impamvu zitandukanye zisa nkaho zihariye bityo bikaba biba bitoroshye kuba wakandagiza ibirenge byawe hamwe muraho hantu kabone n’iyo waba ufite amafaranga Atari make.

Sponsored Ad

Svalbard Global Seed Vault

Hazwi ku izina Svalbard Global Seed Vault ni muri metero zisaga 120m ni muri mubitare by’umusozi (sandstone mountain) by’umwihariko ku kirwa cya Spitsbergen, muri Norwegian ndetse na kilometero zisaga 1,300 uvuye kuri pole ya majyaruguru y’isi Svalbard Global Seed Vault ngo hararinzwe cyane dore ko ari hamwe mu hantu isi ibitse imbuto zitandukanye. Hakaba harafunguwe mu mwaka wa 2008. cyashyizweho mu rwego rwoguhangana na makuba isi ikunda guhura nayo. Nkuko bigarukwaho na Daniel Sannum Lauten.

Area 51, Nevada

Ni ikigo kibazwaho na batari bake agace kazwi nka Zone 51, kari mu butayu bwa Nevada muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kikaba kiri kuri miles zisaga 80 mu majyaruguru y’iki gihugu. Area 51, iri jambo ngo bwa mbere ryakoreshejwe mu ntambara ya Vietnam nk’ uko bigaragazwa n’inyandiko z’ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubutasi muri Amerika kizwi nka CIA (Central Intelligent Agency). Ubusanzwe hakorerwa ibikorwa bya gisirikare bikaba byakugora kuba wagera aha hantu.

Royal Air Force Menwith Hill

Nk’ uko bigarukwaho n’uwitwa James Bond aha ni hamwe mu hantu hakomeye kuri iy’ isi bitewe ni bikorwa byagisirikare bihakorerwa, akaba ari mu majyaruguru y’ Ubwongereza hazwi nka Yorkshire, Royal Air Force Menwith Hill (RAF Menwith Hill) hakaba hazwi nk’ ikigo gikomeye kizwi nka (electronic monitoring station) gishinzwe ubutasi bw’ Ubwongereza (United Kingdom) ndetse kikaba gifitanye imikoranire ya hafi na Leta zunze ubumwe z’Amerika

Iki kigo cyashyizweho muri 1954 by’umwihariko igihe intambara y’ubutita yari hagati y’ibihugu by’ abacapitalisite n’ abacommunisite. Gusa kuri ubu mu zindi nshingano gifite harimo gukora iperereza ku iterabwoba ku rwego mpuzamahanga no kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwege.

Vatican Secret Archives

Ni inzu, ikaba isomero ryihariye rigaragaramo inyandiko, amabanga byibuze aya buri mushumba wakiriziya gaturika kuva mubinyejana byatambutse gusa si buri wese wemerewe kugeramo. Nkuko bigarukwaho nu witwa Gabriel Bouys, ngo hashyinguye inyandiko ditandukanye za buri mu papa ku giti cye, ndetse hakaba ari hamwe tunasanga zimwe munyandiko zivuga ku cya menyekanye kongera kuvuka ku bundi bumenyi (Reformation) bivuga kongera kuvuka ku bundi bumenyi gusa ntawakibagirwa uwitwa Martin Luther ndetse nidini yashinze ya Anglican mu kinyejana cya 14.

BOHEMIAN GROVE

Aka n’agace gaherereye ahazwi ku izina rya Monte Rio, muri California aha ni muri leta zunze ubumwe z’Amerika ubu butaka bukaba buri mu maboko yabikorera dore ko usanga muri aka gace buri gihe cy’impeshyi (Summer) aha hantu byibuze kuva kubyumweru bibiri cyangwa bitatu hakunda kuba hateraniye bamwe mubantu bakomeye ku isi bityo bikaba bitemerewe kuba umuntu yahagera.

LASCAUX CAVES

Ubu n’ubuvumo butangaje kandi bufite amateka akomeye bugaragara mumajyepfo ashyira uburengerazuba bw’ubufaransa ubu buvumo bwa Lascaux buracanganye gusa bimwe mubigaragaraho bigaragaza amateka atandukanye isi yagize mumyaka 10.000 itambutse, n’ubwo byari byemewe kuhagera mumyaka yatambutse gusa haje gufungwa murwego rwogukomeza gusigasira uyu murage w’isi.

MOSCOW METRO-2

Metro-2 na hantu hibanga ikaba ari n’inzira iri m’ubutaka (secret underground tube system) bivugwako bwaba bwarubatswe ku butegetsi bwa Joseph stalin arangije abwitirira D-6 hamwe ni kigo kigihugu gishinzwe ubutasi ki zwi nka KGB. Kuba iy’inzira yariri kuri metero ziri hagati 50- 20 z’ubujyakuzimu binafasha Kremlin mu itumanaho k’uburyo bwahafi yaba FSB (Federal Security Service of the Russian Federation), HQ, ikibuga k’indege cyareta ndetse na gace kazwi nka Ramenki.

MEZGHORYE, RUSSIA

Aha n’ahantu habarizwa amatsinda abiri ya basirikare ahoraho dore ko ari hamwe mu hantu hibanga habitswe ibisasu bya Nuclear (Russia’s secret nuclear missile site. Uwari we wese akaba atemerewe kuba yahagera, dore ko zimwe mu ntwaro zakirimbuzi zihagaragara ziba zakifashishwa mugihe bibaye ngombwa.

DISNEY CLUB 33

Aha ho hatandukanye n’ahandi dore ko bivugwa ko harabemerewe kuhagera mugihe kubandi bantu batemerewe no kuba bahegera ni k’ubutaka bwa Disneyland ni muri, Florida, usibye Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika ndetse bamwe mubakora Business akomeye ku isi ndetse nabamwe mubakinnyi b’amafilime bashobora kuba bahurira aha hantu hateye ubwuzu.

Ibitekerezo

  • Umukinyi wu mupira wamaguru

    Football player

    Kuba umukire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa