skol
fortebet

Dore ibihuha 2 bikomeye byavuzwe bigakura abanyarwanda imitima[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mujyi wa Kigali havuzwe ibihuha bibiri bikomeye byatumye abantu benshi bakuka imitima.

Sponsored Ad

Ni icy’uko hari umuntu wabyaye igisimba n’umugabo ucuruza imbuto mu Kiyovu byavugwaga ko yiba abantu akoresheje imbaraga za shitani kubera ko yabibaga atabakozeho.

Igihuha cy’umuntu wabyaye igisimba cyatangiye gutera abantu ubwoba no kwibaza byinshi nyuma y’uko amafoto y’uruhinja ruteye nk’igisimba asakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ifoto y’uruhinja bavuze ko rwavutse rusa nk’inyamaswa

Ayo mafoto yagaragazaga ko ateye nk’inyamaswa kuko yari afite umurizo n’amatwi bitangaje.

Ubwo iki gihuha cyakwirakwizwaga itangazamakuru ryahise rijya muri bimwe mu bitaro byavugwa ko ariho yavukiye birimo ibitaro bw’umwami Faisal, CHUK ndetse n’i Kanombe basanga ari igihuha.

Igihuha cy’umugabo wavuzweho kuba yiba abantu akoresheje imbaraga za shitani bitewe n’uko yiba abantu atabakozeho cyatahuwe nyuma y’uko umunyamakuru wa Umuryango.rw yakurikiranye iyi nkuru akanagera aho uyu mugabo asanzwe akunda gucururiza kuri Alimentation ya La Gardienne iherereye mu Kiyovu.

Bamwe mu bazi uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 bemeza ko bamubeshyeye ndetse bakanamusebya kuko ari inyangamugayo .

Uyu wikoze mu mifuka yavuzweho gukoresha imbaraga za shitani

Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa wakoraga mu iguriro ry’ibiribwa La Gardienne yagize ati “Ararengana ntabwo ari umujura kuko erega uwagiye akwirakwiza amafoto ye kuri Whatsapp amusebya ni umugore wari uje guhahira aha, hanyuma kuko we akunze kuba ari ku muhanda acuruza imbuto yamuguzeho iz’ibihumbi 2 azaha yisatse arayabura ahita avuga ko ariwe uyamwibye”

Yakomeje avuga ko uwo mugore yahise asakaza amakuru ko uw omucuruzi w’imbuto amwibye akoresheje ingufu za shitani ahita amufotora ntibamenya impamvu abikoze maze akihava bahita batangira kubona amafoto y’uyu mugabo acicikana ku ikoranabuhanga rya Whatsapp kandi bavuga ko yiba akoresheje ingufu za satani.

Uwo mukobwa avuga ko uwo mugore bamusabye guhamagara polisi we ubwe akiyangira avuga ko nta gihamya afite.

Uwo mugabo we icyo gihe ntiyashatse kuvugana n’itangazmakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa