Kigali

Dore ibintu utazi cyangwa wirengagiza kuri Afurika (Igice cya Kabiri)

Udushya   Yanditswe na: Ubwanditsi 27 February 2018 Yasuwe: 2695

Mu nkuru twabagejeho iheruka twababwiye bimwe mu bintu bitandukanye biboneka cyangwa bibera ku mugabane wa Afurika bitangaje abantu badakunze kwitaho biturutse ku kuba batabizi cyangwa batabiha agaciro.Tugiye gukomeza tubagezaho n’ibindi nk’ibi nk’uko twabibasezeranyije muri iyi nyandiko twise “Menya ibi”

Ese wari uziko hafi kimwe cya kabiri cya zahabu yo mu isi giherereye mu gace ka Witwatersrand muri Afurika y’Epfo?

Munsi y’ubutaka bw’agace ko mu ndeko ya Witwatersrand ni kamwe mu bigega bya zahabu kuko ubwako kamaze gutanga isaga miliyari n’igice za “once”urugero fatizo rubarurwamo zahabu ni ukuvuga isaga toni 40,iyi ikaba ingana na kimwe cya kabiri cya zahabu imaze gucukurwa ku isi.

Ahari wasanga uziko abacakara bakuwe ku mugabane wa Afurika bakagurishwa mu Burayi gusa?Reka da!Hagati y’umwaka wa 1530 kugeza mu 1780 abanyaburayi bangana na miliyoni n’igice bacurujwe mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika mu cyiswe ubucuruzi bw’abacakara bwa Barbarie(Traite des esclaves de Barbarie).

Mu majyepfo ya Afurika ho mu gihugu cya Lesotho, agahugu gasa n’akarwa imisozi y’aho nta n’umwe ufite ubutumburuke buri hasi byibura ya metero 1000 bivuze ko aka gahugu kagizwe n’ubutumburuke buri hejuru.

N’ubwo imbuga nkoranyambaga zitandukanye usanga zarahimbwe n’abanyaburayi na Leta zunze ubumwe za Amerika wakumirwa ubonye abitabira kuzikoresha kurusha abandi.Umugabane wa Afurika uza mu ya mbere kuko nk’urubuga rwa Facebook rwonyine rukoreshwa n’abasaga miliyoni 170 mu basaga miliyari batuye umugabane wa Afurika.

Amwe mu mateka yaranze uyu mugabane nayo arimo udushya dutandukanye ariko uwahoze ayobora Uganda Idi Amin Dada we yari urundi rwego kuko yari afite amazina y’ibigwi utarondora.

Yiswe Nyakubahwa Perezida w’ibihe byose, Marishari Alhaji Docteur Idi Amin Dada,Nyirigihembo cy’umusaraba wa Vigitoriya(Titulaire de Victoria Cross) , DSO, MC,Umwami w’inyamaswa zo mu ishyamba no mu Nyanja,uwigaruriye ubwami bw’abongereza muri afurika muri rusange no muri Uganda by’umwihariko n’andi.Yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1971 ahirikwa mu 1979 ahunga igihugu aza gupfa mu mwaka wa 2003.

N’ubwo nta gihe kandi gishize u Rwanda rufashe icyemezo cyo guca imyenda yambawe ituruka mu mahanga yiswe caguwa iki cyemezo cyari kimaze imyaka igera kuri itandatu gifashwe muri Ghana.Gusa muri iki gihugu ho haciwe imyenda y’imbere irimo akariso,amasutiye n’amasengeri.

Iterambere ry’umugabane wa Afurika rirazamuka umunsi ku wundi uko isi itera imbere.Ariko ubwoko bwitwa San muri Afurika y’amajyepfo bumaze imyaka isaga ibihumbi 44 kandi bukomeje kwiberaho mu mihango gakondo yakorwaga n’abasekuruza ndetse n’ibikoresho bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi ntacyahindutse birasa n’ibyo abakurambere babo bakreshaga mu gihe mwenemuntu yabaga mu buvumo(periode de la grotte ancienne).

Tugarutse haruguru muri afurika y’uburasirazuba hakunze kuvugwa ishimutwa rya ba Nyamweru mu gihugu cya Tanzaniya aho bicwa ibice by’imibiri yabo bikagurishwa n’ababikoresha mu bupfumu.Kuba higanje ibi bikorwa nk’ibi byihohoterwa bitizwa umurindi nuko iki gihugu aricyo gifite umubare munini wa ba nyamweru ku isi.

Kuva ibihugu bya Afurika bitandukanye byava mu ngoma za cyami bikinjiza demokarasi na repuburika mu mitegekere yabyo umuco wo gushaka abagore benshi ku bategetsi waracitse hamwe na hamwe.Nyamara ariko hari umugore waciye agahigo ko kuba umugore wa mbere(First Lady) w’abaperezida babiri batandukanye mu bihugu bitandukanye. . Graca Machel yashyingiwe perezida wa Mozambike Samora Machel kuva mu mwaka wa 1975 kugeza mu 1986 nyuma aza kurongorwa Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 1999.

Ese wari uziko abakoresha ururimi rw’igifaransa bo ku mugabane wa Afurika baruta abenerurimi b’abafaransa.Imibare yo mu mwaka wa 2010 yerekana ko abanyafurika basaga miliyoni 120 mu gihe abatuye ubufaransa bakoresha urwo rurimi bangana na miliyoni 67.

Si mu ndimi gusa abanyafurika bitabira ibituruka hanze y’uyu mugabane kuko n’amadini mvaburayi nayo afite abayoboke batari bake. Ubushakashatsi bugaragaza ko nta gihindutse 38 ku ijana by’abakirisitu bazaba babarizwa mu batuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu mwaka wa 2050.

Reka duhinire ku kindi wenda utamenye.Burya igihugu cya Esipanye kibarizwa ku mugabane w’uburayi gifite uduce tubiri cyigengaho ku mugabane wa Afurika.Utwo duce twitwa Melilla,gaherereye ku butaka bwa Maroc mu majyaruguru ya Afurika na Ceuta kabarizwa nako ku butaka bwa Maroc hafi y’inkomane ya Gibraltar.

Niba waracitswe n’ igice cya mbere cyangwa ushaka kwiyibutsa Kanda hano

Dore ibintu utazi cyangwa wirengagiza ku mugabane w’ Afurika

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto yaciye ibintu: Abakobwa biyita abanyamideli ku mbuga nkoranyambaga...

Bamwe mu bakobwa biyita abanyamidel ku mbuga nkoranyambaga barimo Queen...
14 August 2018 Yasuwe: 2611 0

Umunyamakuru ukomeye yashyize hanze amafoto yaciye ibintu ku mbuga...

Umunyamakuru ukomeye mu Bwongereza witwa Chloe Ferry ukunze kugaragara muri...
14 August 2018 Yasuwe: 1456 0

Amashusho y’umugabo wasezeranye avuga ko yemeye ko umugore we azamubera...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umugabo...
14 August 2018 Yasuwe: 2799 0

Umuhungu w’imyaka 17 yatanze akayabo kugira ngo yihindure umukobwa ase na...

Umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Kairah Kelly yatangaje ko atigeze...
13 August 2018 Yasuwe: 2340 0

Umugabo ubana n’abagore 4 mu nzu imwe yatunguye benshi kubera uburyo...

Umugabo wahoze ari umusirikare witwa James Davis w’imyaka 37 ukomoka muri...
13 August 2018 Yasuwe: 3726 1

Amafoto yaciye ibintu: Njuga uzwi muri filime nyarwanda yafotowe yasindiye...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umukinnyi wa filime njuga...
13 August 2018 Yasuwe: 6482 0