skol
fortebet

Dore inyubako eshanu ndende kurusha izindi muri Afurika

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu gihe myaka yo hambere hirya no hino muri Afurika abaturage wasanga batuye mu nzu zisakaje ibyatsi(ibigonyi), muri iki gihe izi nzu ahenshi zimaze kuba amateka ahubwo mu migi minini y’ Afurika harimo kuzamurwa imiturirwa. Umuryango twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye tugiye kubagezaho inyubako ndende cyane kurusha izindi ziboneka ku mugabane w’ Afurika
Mu gutegura uru rutonde twifashishije imbuga zirimo www.Africaranking.com, Wikipedia na www.openzap.com.
5. Hari umuturirwa wa UAP (...)

Sponsored Ad

Mu gihe myaka yo hambere hirya no hino muri Afurika abaturage wasanga batuye mu nzu zisakaje ibyatsi(ibigonyi), muri iki gihe izi nzu ahenshi zimaze kuba amateka ahubwo mu migi minini y’ Afurika harimo kuzamurwa imiturirwa. Umuryango twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye tugiye kubagezaho inyubako ndende cyane kurusha izindi ziboneka ku mugabane w’ Afurika

Mu gutegura uru rutonde twifashishije imbuga zirimo www.Africaranking.com, Wikipedia na www.openzap.com.

5. Hari umuturirwa wa UAP Tower, wubatswe muri 2016 mu gihugu cya Kenya, uyu muturirwa ufite Etage 33 na metero 163, ukaba ugiye ku rutonde rw’inzu ndende kurusha izindi muri Afurika uyu mwaka aho uje ukura ku mwanya wa gatanu umuturirwa wubatse mu mugi wa Dar es salaam mu gihugu cya Tanzaniya, inyubako yitwa PSPF Commercial Towers A and B, igizwe n’inyubako ebyiri zisa z’ubucuruzi imirimo yo kuyubaka yatwaye imyaka ine guhera muri 2011 kugeza 2014, ikaba ifite amagorofa 35 n’uburebure bwa metero 153 z’ubugejuru. Ifite aho gupanga ibintu by’ubucuruzi igaraje ndetse n’ibiro bitandukanye.

4. Turahasanga inyubako ya NECOM House yubatse mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, uyu muturirwa ufite uburebure bwa metero 160 z’ubugejuru, ufite amagorofa 32 uzwi ku izina rya NITEL tower.

3. Turahasanga umuturirwa wa Ponte City Apartments iherereye Hillbrow hegeranye na Johannesburg muri Afurika y’epfo. Uyu muturirwa ufite uburebure bwa metero 173 z’ubujyejuru ikagira amagorofa 54; Wubatswe mu mwaka wa 1975 mu ishusho yiburungushuye.

2. Ku wa kabiri haza umuturirwa wa Hassan II Mosque, i Casablanca muri Maroc, ni umusigiti ufite metero 210 z’ ubugejuru niyo nyubako ndende mu nyubako zibijyaneye n’iyobokamana muri Afurika, ikaza no ku mwanya wa 7 ku isi.

1. Ku rutonde rw’inyubako ndende kurusha izindi muri Afurika turahasanga inyubako ya Carlton Centre ihereye I Johannesburg muri Afurika y’ epfo, iyi nyubako ifite amagorofa make ugerenyije niza ku mwanya wa kabiri aho ifite amagorofa 50 mu gihe Ponte City Apartments iri ku mwanya wa kabiri ifite amagorofa 54 ariko nubwo ifite make ni ndende cyane ku burebure bwa metero 223 z’ubugejuru aho ishyiramo ikinyuranyo cya metero 50 kunyubako iza ku mwanya wa kabiri. Ni inyubako yubatswe n’Abanyamerika ikaba yaruzuye mu 1973.

Ku rwego rw’isi inyubako isumba izindi ari Burj Khalifa yo muri Dubai ifite uburebure bwa metero 828 z’ubugejuru n’ amagorofa 163, ibi bivuze ko ikubye inshuro eshatu n’igice mu burebure inyubako ndende muri Afurika.

Ibitekerezo

  • Ijambo Inyubako ntiribaho mu magembo y ikinyarwanda.ni igorofa,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa