skol
fortebet

Dore ubuhamya bw’abantu bafatanye ubwo barimo bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Abenshi babifata nk’urwenya rwuzuye ,nyamara zimwe mu nkuru zo gufatana mugihe abantu bakora imibonano mpuzabitsina zishobora kuba zifite aho zihuriye n’ukuri.
“Kujya kwa munganga igitaraganya ntawabyifuza ndetse ntabwo ari ikintu abantu bakundana baba bateganya nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina”, aya ni amagambo ya Dr Aristomenis Exadaktylose umaze imyaka 11 akora i Bern, Switzerland n’umufasha we kwa muganga ,aho bari babajijwe na BBC niba baba barabonye umugabo wafatanye n’umugore bari (...)

Sponsored Ad

Abenshi babifata nk’urwenya rwuzuye ,nyamara zimwe mu nkuru zo gufatana mugihe abantu bakora imibonano mpuzabitsina zishobora kuba zifite aho zihuriye n’ukuri.

“Kujya kwa munganga igitaraganya ntawabyifuza ndetse ntabwo ari ikintu abantu bakundana baba bateganya nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina”, aya ni amagambo ya Dr Aristomenis Exadaktylose umaze imyaka 11 akora i Bern, Switzerland n’umufasha we kwa muganga ,aho bari babajijwe na BBC niba baba barabonye umugabo wafatanye n’umugore bari mu gukora imibonano mpuzabitsina ,maze arahakana ndetse avuga ko ari imyumvire mike y’abantu.

Ako kanya abantu babiri mu bumvaga iki kiganiro “BBC’s Health Check” bahise batera hejuru bemeza ko babyiboneye n’amaso yabo. “Ntabwo ari imyumvire mike, byambayeho n’umugabo wanjye ijoro rimwe, icyo gihe yananiwe kuvanamo igitsina, maze nkeka ko ari imitsi y’igitsina cyanjye yabiteye kuko wenda yaba yegeranye bitewe n’uburyohe numvaga icyo gihe.” Aya ni amagambo y’umugore wumvaga iki kiganiro utashatse ko amenyekana.

Undi mugabo nawe wavuze ko yitwa John yavuze ko yibuka neza igihe yarafite imyaka 14, hari umugabo w’umunyamerika wafatanye n’umugore bahita bamujyana kwa muganga hutihuti, uyu John akaba aturiye ikibuga cy’indege mu majyepfo ya Londre.

Dr John Dean, umwe mu baganga b’inzobere ku bijyanye n’imikorere y’igitsina, yabwiye BBC ko ubwo ari bumwe mu buryo bubiri budakunze kubaho bw’ikitwa Penis Captuve ifunganya ifatwa ry’igitsina tugenekereje mu kinyarwanda. “Iyo bari gukora imibonano hari igihe igitsina cy’umugabo kibyimba ndetse n’imitsi y’igitsina cy’umugabo ikegerana, maze igitsina cy’umugabo kigasa n’igifatwa, ariko nyuma gato biba bishoboka ko amaraso yo mu mitsi y’igitsina cy’umugore ahita akomeza kugenda nk’ibisanzwe bityo umugabo akaba yakuramo igitsina cye” ,aya ni amagambo ya Dr John Dean asobanura ifunganywa ry’igitsina.

Abenshi mu batunze imbwa bajya babona zifatana iyo ziri guhuza ibitsina, ibi byo bifite icyo bivuze ku miterere yazo, Peggy Rot umuhanga mu buzima bw’imyororokere ndetse akanigisha mu ishuli rikuru rya Minnesota ,yavuze ko Imbwa igira agace ku gitsina cyayo kajyamo amaraso iyo itangiye guhuza igitsina na ngenzi yayo,bityo aka gace kuko gahita kiyongera igitsina cyayo gihita gifata mu cy’Imbwakazi.

Dr Dean uvuga ko yaganiriye n’abantu benshi cyane ,ndetse usanga bafite amatsiko akomeye y’uburyo umuntu afatana n’undi iyo bakora imibonano mpuzabistina, atandukanya Penis captuve na vaginismus (ijyanye n’uko imitsi y’igitsinagore yiyegeranya ntabushake abigizemo, ku buryo atabasha no gukora imibonano.

Hari ingero nyinshi zagiye zikwiragira ku isi hose z’abantu bagiye bafatana basambana, mu gitabo cya Geoffrey de La Tour-Landry, cyasohotse mu mwaka 1379 yavuze uburyo hazanwe mu rusengero abantu babiri bambaye, bari bafatanye, ngo ibitsina byari byanze gutandukana, gusa kubw’amasengesho baje gufatanuka ariko bategekwa kugaruka gusenga bakamara iminsi itatu, banahanana (bakubitana) imbere y’ikoraniro.

F Kraupl Taylor mu gitabo cye Review cyasohotse 1979 nawe yatanze urugero rw’abantu bari batuye i Warwas, bafatanye nyuma bikaza kuba ngombwa ko umugore aterwa ikinya kugira ngo barekurane, ariko n’ubundi ku munsi wakurikiyeho bombi bishwe barashwe kuko ngo bahise barwara mu mutwe ku buryo bukomeye.

Ingero ni nyinshi cyane, mu gitabo The Sexual Life of our Time cya Iwan Bloch, yavuzemo umugore n’umugabo b’i docks ,Bremen mu Budage nabo bafatanye kugeza ubwo hitabajwe abaganga.

Gusa ntabwo biba i Mahanga gusa kuko no muri Zimbabwe habonetse umugore urega umukunzi we, ko yamurogesheje akaza gufatana n’undi musore kandi batarasezeranye, icyo gihe akaba yaravuganga ko ishyari ariryo ryamuteye kurengera ashaka no kumucunga ku buryo akoresha ibice by’ibanga bye, hiryaha aha muri Kenya BBC ivuga ko umugabo waciye inyuma undi mugabo maze afatana n’umugore wabandi n’uko asabwa gutanga amashilingi 20,000 kugira abashe kurekurana n’uwo mugabo arabyemera ahita yirukankira kuyabikuza.

Ni nkuko kandi muri iyi minsi muri Afurika hakomeje kuvugwa abantu bagenda bafatana,bitewe kandi no gucana inyuma aribwo hahita hitabazwa abo umuntu yakwita abapfumu bagakoresha imbaraga zabo zidasanzwe,ari nazo zituma bafatana kugeza igihe nyir’ubwite agize impuhwe akabwira umupfumu akabamatanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa