Mu mafoto: Dore uko Ubunani bwa 2017 bwizihijwe hirya no hino ku Isi
Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016
Mu mujyi wa Auckland muri Nouvelle Zelande babaye mu ba mbere batangiye umwaka mushya wa 2017 Umujyi wa Auckland muri Nouvelle Zelande wabaye umujyi wa mbere mu mijyi ikomeye ku isi mu gutangira umwaka mushya wa 2017.
Ibirori byo gutangira umwaka mushya byaranzwe n’ibishashi by’umuriro mu kirere mu mujyi wa Auckland rwagati.
Polynesia n’ibirwa byo muri Pacific birimo Samoa byatangiye umwaka mushya i saa sita z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Mu mijyi myinshi ikomeye hirya no (...)
Mu mujyi wa Auckland muri Nouvelle Zelande babaye mu ba mbere batangiye umwaka mushya wa 2017
Umujyi wa Auckland muri Nouvelle Zelande wabaye umujyi wa mbere mu mijyi ikomeye ku isi mu gutangira umwaka mushya wa 2017.
Ibirori byo gutangira umwaka mushya byaranzwe n’ibishashi by’umuriro mu kirere mu mujyi wa Auckland rwagati.
Polynesia n’ibirwa byo muri Pacific birimo Samoa byatangiye umwaka mushya i saa sita z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Mu mijyi myinshi ikomeye hirya no hino ku isi umutekano wakajijwe cyane mu kwitegura guhimbaza umunsi mukuru w’ubunani nyuma y’umwaka w’ibitero by’iterabwoba byibasiye imijyi na Berlin mu Budage na Nice mu Bufaransa.
Singapore n’ibindi bihugu byinshi byo muri Aziya byatangiye umwaka mushya
I Paris, Madrid na New York za bariyere zikozwe mu isima n’amakamyo biraza gukoreshwa mu kuzitira imbuga ziza gukoraniramo abantu benshi mu mihango yo kwifurizanya umwaka mushya muhire.
Uyu muhanzi w’umuhinde yakoresheje inoti mu gukora imibare y’umwaka wa 2017.
Umwaka ushize ibirori byo kwizihiza umwaka mushya mu Burayi byabangamiwe cyane n’ingamba zo kurinda umutekano.
I Paris n’i Buruseli - imijyi yari yaribasiwe n’ibitero by’iterabwoba - ibirori byo kwizihiza umwaka wa 2015 byaburijwemo kubera impamvu z’umutekano.
Ubuyapani
New Zeland
Australia
Hong Kong
Ubushinwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *