skol
fortebet

Dore urutonde rw’ibihugu 10 bikorerwamo Uburaya cyane kurusha ibindi muri Afurika

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hari abavuga ko gukora uburaya ari ingeso, abandi bakabukora bashimangira ko babutewe n’ubukene, ubupfubyi n’ibindi, ibihugu bimwe na bimwe birabuhanira.

Sponsored Ad

Nk’uko igihugu kigira umuco wacyo, hari bimwe mu bihugu bya Afurika uzasanga gukora uburaya bihanirwa n’amategeko, kimwe n’uko hari aho uzasanga byarahawe intebe, ni muri urwo rwego Bwiza.com, yifashishije imbuga zitandukanye, yabegeranyirije ibihugu 10 bivugwamo uburaya bwinshi kuri uyu mugabane.

1.Nigeria:

Igihugu cya Nigeria kiri mu Majyaruguru y’umugabane wa Afurika, gifatwa nk’icya mbere muri Afurika kigaragaramo uburaya ku rwego rwo hejuru. Uburaya muri iki gihugu ntabwo bwemewe ndetse buranahanirwa hagendewe ku mahame benshi muri iki gihugu bagenderaho ya kisilamu.

Nigeria ni igihugu kinini gifite abaturage basaga miliyoni 186 [ibarura 2016] Uburaya bugaragara cyane mu mujyi wa Lagos, ubwawo ufite abaturage basaga miliyoni 20, nubwo ngo uburaya butemewe abashinzwe kuburwanya barimo polisi y’igihugu, ngo nabo bafatirwa muri iki cyaha, abakobwa bo muri Nigeria bamwe ngo bakaba bajya ku mugabane w’u Burayi na Aziya gukomerezayo uyu mwuga.

Ikinyamakuru pulse gitangaza ko umukobwa ukora uburaya ashobora kwinjiza 150,000N ahwanye n’amadolari 410, mu cyumweru ngo ashobora gukorera asaga ama-Naira 600.000 ibi ngo iyo umukobwa abiganirije bagenzi be, uburyo apagasa, bitera n’abandi kwishora muri ubu bushabitsi bwo kwigurisha mu mujyi wa Lagos.

2.Kenya:

Kenya nk’igihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika, kiza ku rutonde rw’ibihugu bikorerwamo uburaya cyane, Ikinyamakuru Tuko gitangaza ko umukobwa wo muri Kenya ashobora gusambana n’abagabo batanu mu ijoro rimwe, 60% nibo bashobora kwibuka gukoresha agakingirizo.

Gukora uburaya muri Kenya ntabwo byemewe, UNICEF itangaza ko mu mujyi wa Mombasa, abana bari mu myaka hagati ya 12 na 18 ngo bishora mu buraya.Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko abasaga ibihumbi 200 bakora uburaya, muri bo ibihumbi bisaga bitanu ni abagabo n’abasore.

3.Afurika y’Epfo:

Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika, kinini kandi cyanakataje mu iterambere kuri uyu mugabane, kiza ku mwanya wa gatatu mu bikorerwamo uburaya. Uburaya muri iki gihugu ntabwo bwemewe, haba ku ruhande rw’abagura igitsina ndetse n’abakigurisha.

Ikinyamakuru sacap, gitangaza ko gukora uburaya atari amahitamo ahubwo benshi babikora kubera ubukene, ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2013, bwagaragaje ko ababarirwa hagati ya 121,000 na 167,000 bakora uburaya, kubera abanyamahanga benshi bagenderera iki gihugu gikora ku Nyanja, umuco w’ubuharike wemewe muri iki gihugu,… ni bimwe mu byongera umuvuduko w’uburaya ndetse n’icyorezo cya SIDA.

4.Zambia:

Nta tegeko ribaho muri Zambia rihana umuntu wakoze uburaya, agashami ka Loni gashinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, gatangaza ko mu mujyi wa Lusaka habarurwa indaya zisaga 9,285 abakobwa benshi ngo bakaba bakora uburaya bitewe n’ubukene.

5.Namibia:

Muri Namibia, nta tegeko rihana umuntu wagurishije cyangwa waguze igitsina, igihanirwa ni ukubikora nk’umushinga, indaya ikaba yategura inzu ikitwa ko ari ikorerwamo uburaya. Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi, bugaragaza ko muri iki gihugu habarurwa indaya zisaga ibihumbi 11.

6.Malawi:

Mu gihugu cya Malawi gituwe n’abaturage basaga miliyoni 18, gukora uburaya ntabwo bihanirwa. Bukorerwa mu mahoteli, n’utubari cyane cyane mu duce dukunze kugerwamo n’abakerarugendo. Mu 2015 habarurwaga mu gihugu cyose indaya zibyemera ko ari wo mwuga uzitunze zisaga ibihumbi 20.

7.Mozambique:

Nubwo uburaya muri Zimbabwe butemewe, ngo usanga abakobwa benshi bo muri iki gihugu bajya muri Afurika y’Epfo kubukorerayo. Uburaya bushyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ibyaha bihanwa muri iki gihugu. Polisi iba yemerewe gufata umukobwa cyangwa umugore utambuka mu muhanda nyuma ya saa moya z’ijoro.

Mu mwaka wa 2011 ubwo hatorwaga itegeko ryo guhana uwakoze uburaya, ngo Leta yari ifite intego 3 ari zo, guca ruswa, kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse no kurengera uburenganzira bw’umugore n’umukobwa.

8.Tanzania:

Muri Tanzania gukora uburaya ntabwo byemewe, ni igikorwa gihanwa n’amategeko, nyuma yo gushyiraho n’irindi tegeko rihana n’abakwirakwiza amafoto y’urukozasoni n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, iki gihugu ubu ngo kiri ku rugamba rwo guhanga n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa bajyanwa gukoreshwa uburaya ku ngufu ku mugabane wa Aziya.

Umuryango w’Abibumbye wemeza ko abasaga 155,450 bakora uburaya muri Tanzania, abakobwa bakiri bato ngo bakaba bishora muri izi ngeso kubera ubukene, umuco ndetse no kubura akazi.

9.Lesotho:

Iki gihugu kiza mu bituwe n’abaturage bake muri Afurika, kikaba kikigendera ku ngoma ya cyami kandi gikennye, kubera umuco w’ubuharike muri iki gihugu ngo utuma abandura agakoko gatera SIDA biyongera, ubukene ngo bukaza ku isonga mu bitera abagore n’abakobwa bishora mu buraya.

10.Senegal:

Nta tegeko rihana uwakoze uburaya muri Senegal, umuryango w’abibumbye utangaza ko abakora uburaya basaga ibihumbi 20, by’umwihariko abagore bari mu kigero cy’Imyaka 28 kuzamura, ngo bakaba aribo bagaragara cyane muri iyi nzira y’uburaya.

Ibitekerezo

  • Noneho se ibi turabyemera ko dukundako batugira abambere ahantu hose hano nkaba mbona tutarimo? kandi kumihanda bashikibacu bahagera buri saa kumi n’ebyiri baje kudandaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa