Kigali

Drone yahagaritse umukino mu Bwongereza ubwo yanyuraga hejuru ya stade

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 January 2018 Yasuwe: 446

Mu mukino waraye uhuje ikipe ya Yeovil Town na Crawley Town akadege ka drone kanyuze hejuru y’ikibuga gatera ubwoba abakinnyi n’abafana biba ngombwa ko uhagarara iminota isaga 11 bitewe no kwikanga ibyihebe.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yo mu cyiciro cya kane mu Bwongereza (League Two) waje guhagarara ugeze ku munota wa 80 ubwo aka kadege katagira umuderevu kanyuraga hejuru ya stade Huish Park ya Yeovil Town maze umukino ugahagarara kubera kwikanga ko kaba ari ak’ibyihebe.

Abakinnyi bakuwe mu kibuga ndetse abasifuzi babohereza mu rwambariro kugira ngo
abashinzwe umutekano basuzume ikigenza aka kadege kaje kakisirisimba hejuru y’iyi stade. Guhagarara k’uyu mukino kwatumye ikipe ya Crawley itsinda uyu mukino ibitego 2-1 nyuma y’aho wari wasubitswe ikipe ya Yeovil Town yabonye ikarita itukura.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukecuru yafashwe yahishe udusimba tumeze nk’ imbeba 24 munsi y’amaguru ye...

Umugore w’Umushinwa witwa Wu yakoze agashya afatirwa ku mupaka w’Ubushinwa na...
17 January 2019 Yasuwe: 1728 0

Amabere y’umugore yakomeye aba nk’urutare nyuma yo kwibagisha ashaka...

Umugore w’Umwongereza witwa Danielle yahuye n’uruva gusenya kubera ko nyuma...
17 January 2019 Yasuwe: 1533 0

Umugore yamize ipaki y’ibinini ayimarana iminsi 17 mu muhogo

Umugore wo muri Irlande y’Amajyaruguru yahuye n’uruva gusenya ubwo yamiraga...
17 January 2019 Yasuwe: 1185 0

Ingona yasanze abantu ku mucanga bakwira imishwaro kubera ubwoba...

Ba mukerarugendo baciye ibintu hirya no hino ku isi kubera gukwira...
16 January 2019 Yasuwe: 3450 0

Umukobwa umaze umwaka aba mu ishyamba yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga...

Umunya Australia wiyise Freelee the Banana Girl yaciye ibintu kuri...
16 January 2019 Yasuwe: 5162 1

Uyu mugabo yatunguranye ajya mu rukiko yambaye ubusa kandi ashinjwa kwiba...

Umugabo ukekwaho kwiba imyenda, yaratunguranye ajya imbere y’abacamanza bo...
15 January 2019 Yasuwe: 2665 0