skol
fortebet

Emmanuel Macron yishimiye intsinzi y’Abafaransa mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yishimiye intsinzi y’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu buryo budasanzwe,ubwo yahagurukaga mu mwanya w’icyubahiro agatera igipfunsi mu buryo bwatunguye benshi.

Sponsored Ad

Macron wari mu mbaga y’abafana basaga ibihumbi 80 bari kuri Luzhniki Stadium bareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku munsi w’ejo,ukarangira Ubufaransa bwegukanye intsinzi ku bitego 4-2,yagaragaye yishimira igitego mu buryo budasanzwe.

Macron yashimiye abakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa ndetse yiteguye kubakira bagasangira uyu munsi saa munani ubwo baraba bageze Champs Elysees bavuye mu Burusiya.

Macron yasanze abakinnyi b’ubufaransa mu rwambariro barabyina bidasanzwe ndetse afatanya nabo kubyina imibyinire izwi nka dab.

Macron yari kumwe na perezida w’Uburusiya Vladmir Putin,perezidante wa Croatia Kolinda Grabar-Kitarović na perezida wa FIFA Gianni Infantino ndetse aba bose bafatanyije kwambika abakinnyi b’amakipe yombi imidali.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa