Kigali

Espagne: Toni 160 z’inyanya zihishije, mu gikorwa kigamije guhindura umujyi nk’Amaraso

Udushya   Yanditwe na: 6 January 2017 Yasuwe: 2355 0

Mu gihugu cya Esipanye haba igikorwa ngarukamwaka cyo kumenagura inyanya nzihishije. Buri muryango utuye muri icyo gihugu ukora uko ushoboye ukazana ingano runaka z’inyanya zihishije.

Iki gikorwa kiba kigamije guhindura umujyi nk’amaraso hifashishijwe inyanya. Abaturage baturutse imihanda yose bahurira hamwe bagakoresha za nyanya baziterana mu muhanda kuburyo nta kintu na kimwe kiri hafi aho gikomeza gusa uko cyasaga kugeza ku mihanda baba barimo aho isigara yabaye nk’Amaraso.

Muri uyu muhango wizihijwe mu mwaka wa 2016, hakoreshejwe toni zisaga 160 z’inyanya zihishije. Abana, abakuru kugeza kubashesha akanguhe baterana izi nyanya abandi bakaziryamamo, bakazicaramo bavuga bati ’Tomato’.

Kugirango birinde impanuka ishobora kuba ibatunguye, babanza kumena izina inyanya kugirango ntihagire ukomereka.

Uyu munsi si umwihariko kuri iki gihugu gusa kuko iyo wegereje ngo babasha no kubona abanyamahanga babarirwa mu bihumbi baza kwifatanya nabo kumenagura inyanya.

Uyu munsi watangijwe mu 1845 ubwo hatangizwaga ingamba mu kurwanya imirire mibi mu bana hibandwa ku gukoresha inyanya.

Abaturage badashaka kwifatanya n’abandi bagerageza kwihisha ariko bakabasanga aho bari bagahindanya inyubako zabo n’amacumbi.

Uyu munsi kandi wizihijwe cyane mu mujyi wa Bunol mu mpera z’intambara ya 2 y’isi nyuma ukaza kuba nka mpuzamahanga.

Nyuma y’ibi bikorwa bisa n’imyigaragambyo, aba baturage ngo bahurira ahantu haba harashyizwe ubwogero rusange bakajya gukaraba ariko umujyi ugasigara usa n’amaraso.

AMAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:





Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Umunyeshuli yatamajwe na bagenzi be ubwo bamufataga asambana n’umwalimu we...

Nyuma yo kubagezaho inkuru y’umwarimu waguwe gitumo asambana n’umunyeshuri we...
25 July 2017 Yasuwe: 3067 0

Nyuma ya pasiteri Mboro wishe Satani, Pasiteri Sam we ngo amaze iminsi 200...

Pasiteri Sam Zuga wo muri Nigeria yagaragaje ibimenyetso nyuma yo kuva mu...
25 July 2017 Yasuwe: 1134 1

Umugabo wasambanyaga umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 avuga ko yabiterwaga na...

Umugabo w’imyaka 41, Sikuri Odejide wasambanyaga umwana we w’umukobwa...
25 July 2017 Yasuwe: 1289 0

Tariki 24 Nyakanga hagabwe igitero kitiriwe umugi wa Gomorrah uvugwa muri...

Uyu munsi ni ku wa Mbere tariki ya 24 nyakanga ni umunsi 205 mu minsi 365...
24 July 2017 Yasuwe: 621 0

Dore ubuhamya bw’abantu bafatanye ubwo barimo bakora imibonano...

Abenshi babifata nk’urwenya rwuzuye ,nyamara zimwe mu nkuru zo gufatana...
24 July 2017 Yasuwe: 3793 0

Tariki 23 Nyakanga isobanuye byinshi ku ntandaro y’ intambara ya mbere y’...

Ibyaranze tariki ya 23 Nyakanga birimo kuba Autriche-Hongrie yarahaye...
23 July 2017 Yasuwe: 395 0