skol
fortebet

Evnika Saadvakass w’imyaka 10 avunagura ibiti akoresheje ibipfunsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

Umwana muto witwa Evnika Saadvakass ukomoka mu gihugu cy’uburusiya mu gace kitwa Voronezh,akomeje guca ibintu ku isi kubera gukubita ibiti amakofe bikavunagurika.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa ufite ubuhanga budasanzwe,yaciye agahigo ku isi yose kubera ubuhanga budasanzwe kubera ko atera amakofe agera kuri 50 mu masegonda 30 ndetse amakofe ye arihuta bikaze.

Uyu mwana muto akubita ibiti amakofe yihuta cyane ndetse ntababare ibintu bikomeje gutera benshi urujijo.

Evnika akomeje kwigarurira imitima ya benshi ku rubuga rwa Instagram kubera amashusho akunze kuhashyira akubita amakofe ye agenda nk’umuyaga.

Uyu mukobwa w’imyaka 10 gusa,amaze kugira abantu barenga ibihumbi 160 bamukurikiran ku mbuga nkoranyambaga kubera ko mu munota umwe aba amaze gutera amakofe arenga 100.

Uyu mwana w’umukobwa yatangiye kwiga iteramakofe afite imyaka 3 we n’abavandimwe be 4 ariko kuri ubu yamaze kuba icyamamare.

Uyu mwana ufite ababyeyi bakomoka muri Kazakhstan yitoza inshuro 5 mu cyumweru ndetse buri munsi akora inshuro 2 aho yitoreza mu biti byo mu ishyamba ryo hafi y’iwabo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa