Kigali

Gafotozi yaciye ibintu ku isi kubera amafoto yafashe uruziramire ruri kumira ingona nini cyane [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 9659

Gafotozi ukomoka muri Australia witwa Martin Muller yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yafashe uruziramire ruri kumira ingona nini cyane yari ivuye mu mazi y’ibiziba.

Uyu gafotozi wari wibereye mu bwato buto ari gutembera,yaguye kuri iyi ntambara ikomeye y’uruziramire rwageragezaga kumira ingona niko gufata amafoto karahava.
Uru ruziramire [Pyathon] rwa kabiri mu bunini mu gihugu cya Australia rwafatishije iyi ngoni umurizo warwo ku gice cy’inyuma rurayikanda mpaka ruyimize.

Uru ruyoka runini ntabwo rwakanzwe n’umubiri w’iyi ngona wari ufite amahwa rwayimize yose muri aka gashya kabereye ahitwa Mount Isa muri Queensland.

Amafoto y’iyi ntambara y’ingona n’uruziramire yavugishije benshi nyuma yo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga gusa benshi icyo bibazaga n’ukuntu uyu gafotozi yahaze amagara ye akajya gutemberera muri aka gace karimo ibi binyamaswa by’inkazi.







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 1717 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 1683 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3357 0

Umugabo yafashe ku ngufu Mama we w’imyaka 60

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi akekwa gufata nyina umubyara...
18 August 2019 Yasuwe: 2601 0

Umugore yarokotse urupfu mu buryo bw’amayobera bitera benshi kumirwa nyuma...

Umugore utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Quebec...
18 August 2019 Yasuwe: 4674 0

Amenyo y’amaterano yamaze icyumweru yarahagamye mu muhogo w’umurwayi

Umurwayi yasanzwemo amenyo y’amaterano yamuheze mu muhogo mu gikorwa cyo...
18 August 2019 Yasuwe: 1329 0