Kigali

Grenade yakozwe mu ntambara ya mbere y’isi yasanzwe mu birayi byari byoherejwe ku ruganda rukora ifiriti muri Hong Kong

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 2851

Igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyakozwe mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi cyasanzwe mu mufuka w’ibirayi byari byoherejwe ku ruganda ruteka ifiriti rwo muri Hong Kong bivuye mu Bufaransa.

Iyi grenade yakozwe hagati y’umwaka wa 1914 n’uwa 1918,yasanzwe mu mufuka w’ibirayi byari byoherejwe ku ruganda rwa Calbee ku munsi w’ejo taliki ya 02 Gashyantare 2019.

Nkuko BBC ibitangaza,Abayobozi b’uru ruganda bavuze ko iki gisasu cyariho urwondo gifite uburebure bwa santimetero 8, ndetse kitashoboraga guteza ikibazo kuko cyari cyarateguwe.

Uru ruganda Calbee ruteka ifiriti rwagemuriwe iki gisasu, ruri mu karere ka Sai Kung kari mu burasirazuba bwa Hong Kong.

Umuyobozi wa Polisi muri Hong Kong,Wong Ho-hon,yatangarije abanyamakuru ati:"Amakuru dufite kugeza ubu agaragaza ko iyi grenade yageze hano iturutse mu Bufaransa iri kumwe n’ibindi birayi".

Abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahise baturitsa iyi gerenade nta muntu ihitanye aho bahishuye ko yashyizwe mu buryo bw’impanuka hamwe n’ibirayi bari kubisarura mu murima wo mu Bufaransa, mbere yuko yoherezwa hamwe nabyo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gafotozi yaciye ibintu ku isi kubera amafoto yafashe uruziramire ruri...

Gafotozi ukomoka muri Australia witwa Martin Muller yatumye benshi bacika...
17 June 2019 Yasuwe: 8387 0

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 2303 0

Abapadiri basomeye misa muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 1955 1

Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera...

Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye benshi, ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 7405 0

Umukobwa Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza cyarwariye indege...

Igikomangoma Harry cyishimiye ko giheruka kwibaruka umwana w’umuhungu witwa...
16 June 2019 Yasuwe: 5972 1

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana...

David Aporu, abaturage bashinjaga kuba umusambanyi ruharwa yishwe mu...
16 June 2019 Yasuwe: 6116 1