skol
fortebet

Griezmann yibasiriye FIFA yirengagije Abafaransa muri The Best Men’s Player award

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umufaransa Antoine Griezmann yatangaje ko ababajwe bikomeye n’ibyo FIFA yakoze ikamwirengagiza we na bagenzi be bakinanye mu ikipe y’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi ,ntibashyire mu bagomba guhatana mu bikombe by’abakinnyi babaye indashyikirwa muri 2018.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo FIFA yatangaje ko Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Mo Salah aribo bazatorwamo umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2018,ibintu byababaje Griezmann nkuko yabitangarije abanyamakuru.

Griezmann yatangajwe no kubura muri FIFA The Best Men’s Player award

Yagize ati “Birababaje cyane.Ese iki nicyo gihembo gitangwa na FIFA?.Twatwaye igikombe cy’isi ariko nta Mufaransa uri ku rutonde.Ni amahitamo yabo gusa biratangaje ko mu bakinnyi bitwaye neza nta mukinnyi watwaye igikombe cy’isi urimo.”

Si Griezmann gusa wababajwe n’uko atashyizwe mu rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza ku isi,kuko n’ikipe ye ya Atletico Madrid yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter ifoto ari muri stade ya Wanda Metropolitano,akikijwe n’iikombe byose yatwaye birimo igikombe cy’isi UEFA Europa League na UEFA Super Cup.

Griezmann yaje mu bakinnyi bitwaye neza ku isi mu mwaka wa 2016 ubwo yatsindwaga ku mikino ya nyuma 2 irimo UEFA Champions League na Euro ariko kuri ubu yabuze kuri uru rutonde yaratwaye ibikombe 3,ibintu byamutunguye cyane.

Yagize ati “Muri 2016 natsindiwe ku mukino wa nyuma kabiri banshyira ku rutonde ariko ubu narukuweho kandi naratwaye ibikombe bitatu.Birantangaje.

Griezmann yafashije Atletico Madrid gutwara ibikombe 3

Griezmann, Kylian Mbappe na Raphael Varane bari bashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 30 bitwaye neza ku isi muri 2018 ariko bose uko batwaye igikombe cy’isi ntawabashije kuza mu rutonde rwa batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa