skol
fortebet

Hagaragajwe abantu 10 batangaje kubera imiterere yabo idasanzwe batuye ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Hari byinshi twumva cyangwa tubona tukagira ngo turimo kurota ariko burya, hari n’ibibaho.Nko mu bantu hari abantu wumva ko batabaho ugasanga babaho ndetse iyo ubabonye ushobora no kugira ubwoba.Ariko ni mugihe,kugira ubwoba birumvikana kandi biba bifite ishingiro bitewe n’uko baremwe cyangwa bihinduye bigendeye ku marangamutima yabo.

Sponsored Ad

Nk’uko urubuga opptreds.com rubigaragaza aba bantu babaho ku isi.Bamwe muri bo niko bavutse abandi barihinduje bigendanye n’uuko babishaka cyangwa bafite ikibibatera tutapfa gusobanukirwa neza.

1.Lucky Diamond Rich

Gregory Paul Mclaren uzwi nka Lucky Diamond Rich akomoka mu gihugu cya New Zealand niwe mugabo uzwi ho ibishushnyo (Tattoo) k’umubiri wose ku isi. N’umuhanzi wo mu muhanda anakora ama festival y’ubugeni ku rwego rw’isi.

2.Jyoti Amge

Jyoti Amge w’imyaka 24, akomoka mu gihugu cy’Ubuhinde niwe mugore mu gufi ku isi. Yandikishije izina rye mu gitabo cyitwa Guinness World Records, ushaka kumenya uko ari mugufi niho abisanga. Apima santimetero 63 (cm). Ubugufi bwe yabutewe n’indyara yitwa anchondroplasia ( ubudyayi bw’amagufa). Uko aresha ntacyo bimuhungabanyaho, aca mu biganiro byinshyi ku ma televiziyo.

3.Rick Genest

Rick Genest uzwi ku mazina Zombie Boy, n’umunyamideli, umukinnyi wa filimi, akomoka mu gihugu cya Canada. Umubiri we wuzuye ibishushanyo ( Tattoo) bya sikelete ( Squelette); ku bwibyo akunze gukina amafilimi akanganye. Mbere yo kugira igitekerezo cyo kwishyushyanyaho ibi bishyushyayo yabanje kudywara kanseri yo mu mutwe ( Brain Tumor) abaganga babasha kuyimuvura arakira.

4.Mikel Ruffinelli

Mikel Ruffinelli w’imyaka 46, n’umunyamideli, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niwe mugore ufite ikibuno kinini ku isi n’ubwo ibiro bye bidakanganye cyane apima ibiro 190 (Kg), uburebure 1.63m. uyu mugore ntakibazo afite mu mubiri cyangwa m’ubuzima busanzwe, yashatswe n’umugabo witwa Reggie Brooks bafitanye abana bane babanye neza.

5.Erik Sprague

Erik Sprague uzwi ku mazina Lizardman akomoka muri Leta Zunze Bumwe z’Amerika, akina bu birori byinshi; yihinduye nk’umutubu ( Lizard) akoresheje ibishushanyo (Tattoo) no kwihinduza umubiri ( Plastic Surgery). Afite bande ( Band) yitwa Zizard Skynyrd ikora ibitaramo byinshyi.

6.Mayra Hills

Alias Beshine uzwi nka Mayra Hills w’imyaka 33, n’umukinnyi w’amafilimi y’urukozasoni, akomoka mu gihugu cya Germany niwe mugore ufite amabere manini ku isi; yihinduje amabere, rimwe ripima ibiro icyenda.

7.Yu Zhen

Yu Zhen yitabye Imana afite imyaka 40, yakomokaga mu gihugu cy’Ubushinwa, yari umwanditsi wama pologaramu kuma televiziyo, akaba na porodiyusa, umukinnyi wa filime, yabayeho n’umuhanzi igihe gito.

8.Valeria Lukyanova

Valeria Lukyanova w’imyaka 33, akomoka mu gihugu cya Ukraine, n’umunyamideli, umushyushya rugamba, umuhanzi. Uyu mukobwa akaba asa n’igipupe cyitwa Barbie. Yiyongeresheje amabere ariko ibindi bice by’umubiri nibye.

9.Rolf Buchholz

Rolf Buchholz akomoka mu gihugu cya Germany; atoboye amaherena 453 k’umubiri, 278 atoboye ku bice by’ibanga by’umubiri. N’umuhanga kuri mudasobwa, yatangiye kwitboza afite imyaka mirongo itatu.

10.Abigail Hensel na Brittany Lee Hensel

Abigail Hensel na Brittany Lee Hensel ibyamamare by’impanga zikomoka mu gihugu cya Germany bafite imyaka 28. Bafite imitima ibiri itandukanye, imitwe ibiri, igihimba kimwe. Batojwe kugenda hamwe bisanzwe, kurya, kwandika byose babikora neza. Bamenyekanye kuri televiziyo yitwa TLC aho berekana ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa