skol
fortebet

Hagaragajwe urutonde rushya rw’ibihugu 25 bifite igisirikare gikize kurusha ibindi ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ubudahangarwa no gukomera kw’igihugu gushingira ku ngingo zirimo kugira umutungo kamere, ishoramari ariko bikaba akarusho iyo gifite igisirikare gikomeye cyatorejwe kurwana ku busugire bwacyo.

Sponsored Ad

Urutonde rushya rugaragaza uko ibihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi bikurikirana ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igakurikirwa n’u Burusiya n’u Bushinwa.

Ubushakashatsi bwasohoye urutonde rw’ibihugu 106 bwakozwe hagendewe ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababarizwamo n’ibikoresho igihugu gifite.

Amerika ikoresha miliyari 600 z’amadorali mu bijyanye n’igisirikare ku mwaka. Ifite ubwato 19 butwara indege

USA ikoresha asaga miliyari 600 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, mu ngengo y’imari igenerwa urwego rw’umutekano rubarirwamo abawushinzwe 145 215 000.

Ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump, amafaranga agenerwa igisirikare ashobora kwiyongera, nyuma y’uko mu minsi ishize yasabye ko agera kuri miliyari 54 z’amadorali ashyirwa muri uru rwego.

Perezida Trump yatangaje ko amafaranga niyongerwa bizafasha guhangana na Islamic State, kongera umubare w’ubwato n’indege by’intambara.

U Burusiya buza ku mwanya wa kabiri, bushora ari hasi ya miliyari 45 z’amadolari ya Amerika mu rwego rw’umutekano, mu gihe u Bushinwa bwo bukoresha asaga miliyari 161 z’amadolari nkuko bitangazwa n’urubuga rusesengura ibya gisirikare ruzwi nka Global Firepower.

Indege z’intambara z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiza ku isonga mu bikomeye ku Isi

Iki gihugu gifite ubwato bumwe rukumbi butwara indege z’intambara buzwi nka “Soviet-built Admiral Kuznetsov”, imodoka z’intambara 20,215 n’indege z’intambara 3,794 hamwe n’ubwato busanzwe 352.

Ingabo zingana na 766,055 nizo ziri mu kazi. Iki gihugu kirateganya kubaka ubwato bwa rutura butwara indege kugira ngo gihangane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Bushinwa na bwo bufite ubwato bumwe rukumbi butwara indege z’intambara buzwi nka “Soviet-era Liaoning”, imodoka z’intambara 6,457, indege 2, 955, ubwato busanzwe 714 n’ingabo 2,335,000.

U Bwongereza buri ku mwanya wa gatandatu mu kugira igisirikare gikomeye ku isi; bufite abasirikare miliyoni 30, indege imwe nini itwara izindi z’intambara, imodoka z’intambara 249, indege 856 n’ubwato 76.

Iki gihugu cyatangiye kubaka ubwato bubiri bw’intambara, buzahabwa amazina ya “HMS Queen Elizabeth” na “Prince Of Wales”.

Mu bihugu 25 bya mbere kuri uru rutonde, Misiri niyo yonyine ku mugabane wa Afurika irugaragaraho aho iri ku mwanya wa 12. Iki gihugu gikoresha ingengo y’imari ingana na 4,400,000,000 y’amadorali; gifite ibifaru 4,110 n’indege 1,132.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa