skol
fortebet

Hagaragajwe urutonde rw’inyamaswa n’udukoko 9 bihitana umubare munini w’abantu ku isi buri mwaka aho umuntu aza ku mwanya wa kabiri

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashattsi bwakozwe bwerekanye urutonde rw’inyamaswa 10 ubariyemo n’abantu zishobora kuba ari iziza ku isonga mu guteza imfu nyinshi ku isi kurusha izindi mu nyamaswa cyangwa mu bantu.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku mfu zishobora guhitana imbaga y’abantu mu gihe gito ndetse hirya no hino ku isi kuko izi nyamaswa zatoranyijwe ziboneka ahantu henshi.

1.Umubu

Nkuko bigaragara kuri Gates’ blogpost, ubushakashatsi berekenye ko umubu uza ku ruhembe rw’imbere mu guteza imfu nyinshi ku isi aho abantu bangana n’ibihumbi 725 bapfa buri mwaka bishwe n’indwara ya Malaria.

Umwe mu bashakashatsi bakomeye ku isi John Hopkins ku bijyanye n’indwara ya Malaria, yari yerekanye ko abantu bagera kuri miliyoni bapfa bazize indwara ya Malaria hirya no hino ku isi ariko ngo ibi bikaba bitaremewe n’abandi bashakashatsi.

Umuryango w’abibumbye agashami kita ku buzima ko karekanye ko mu mwaka wa 2012 Miliyoni zigera kuri 207 z’abantu bahitanywe n’indwara ya Malaria aho banavuze ko umubare munini w’abapfuye ari uw’abaturage bo ku mugabane w’Afurika biganjemo abana.

Uyu mubare kandi ngo wagabanutseho 54% uhereye mu mwaka wa 2000.

2.Ikiremwa muntu

Umuntu niwe washyizwe ku mwanya wa 2 ku isi mu guteza imfu ku bantu bagenzi be no ku nyamaswa.

Aha urugero rwatanzwe, ni uko abantu bangana n’ibihumbi 475 bapfa buri mwaka bishwe n’ikiremwa muntu.

Nkuko bigaragara kuri blog ya Bill Gate, hari ubusobanuro burambuye bw’uko ikiremwa muntu kigira uruhare mu kwangiza no kugira uruhare mu mfu z’abantu. Urugera ni nko mu ntambara ya 2 y’isi aho abantu basaga miliyoni 10 bahasize ubuzima bishwe n’abandi bantu.

Izindi ngero zigenda zigarukwaho ni amaimbirane ahora mu bihugu by’Abarabu (Islrael-Gaza-Iraq-Iran-Afganistan n’ahandi ndetse hakiyongeraho na za Genocide zagiye zigaragara mu duce dutandukanye tw’isi ubariyemo no mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2012, ibihumbi bigera kuri 442 by’abaturage ku isi babaruwe ko bahitanywe n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku kunywa ibiyobyabwenge nkuko bitangazwa mu cyegeranyo cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amerika yashyize ahagaragara urutonde rw’imigabane rwibasiwe n’imfu zikomoka ku biyobyabwenge aho iza ku mwanya wa mbere ku isi mu mfu ziterwa n’ibiyobyabwenge n’abantu bangana na 161,865 by’abapfa Afurika ikaza ku mwanya wa 2 n’abantu bangana na 134,881 harimo abagera ku 2,761 bihariwe n’igihugu cya Kenya gusa by’abapfa bazize ibiyobyabwenge guhera mu mwaka wa 2012.

3.Inzoka

Inzoka iza ku mwanya wa 3 mu guteza imfu nyinshi ku bantu no ku nyamaswa aho byibura ibihumbi 90 by’abantu gusa bapfa bazize kuribwa n’inzoka ku isi.

Nkuko ubu bushakashatsi bwerekanye ko hariho ubwoko basaga 600 bw’inzoka zigira ubumara ku isi, ni nako abantu bagenda bahura n’impanuka zitunguranye zo kurumwa na zimwe muri izo nzika hirya no hino ku isi.

Australia ni kamwe mu gace ku isi kagaragaramo inzoka nyinshi z’ubumara igakurikirwa n’ibihugu biherereye mu gace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, Aziya y’epfo ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Umuryango w’Abibumbye agashami kita ku buzima kavuga ko haramutse nta gikozwe ngo hirindwe izi mfu ziterwa n’inzoka z’ubumara, ko izi mfu zishobora kuzamuka zikagera ku bihumbi 94 ku mwaka.

4.Imbwa

Imbwa niyo iza ku mwanya wa 4 ku isi mu guteza imfu nyinshi. Nubwo imbwa ari inyamaswa ikundwa n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, ntibibuza ko umubare w’abantu bapfa bazize kuruma n’imbwa ugera kuri 60 buri mwaka biryo bigatuma imbwa na zo ziza ku rutonde rw’inyamaswa ziteza imfu nyinshi ku isi.

Ubushakashatsi nanone bwerekana ko nubwo imbwa bazikingiza, ntibibujije ko iyo zrumanye zisigira ubumara nyiri kurumwa. Aha abashakashatsi bavuga ko 99% by’abarumwe n’imbwa bicwa n’ubumara bwazo.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (who) uvuga ko izi mfu ziterwa no kuba abantu bizera ko imbwa zabo zakingiwe ariko mu by’ukuri zitarakingiwe neza kubera imiti ikennye.

5.6.7.Isazi bita Tse Tse, ibibugu n’ibinyamunjongorerwa.

Utu dukoko tugaragara nk’utugayitse ariko natwo tuza ku rutonde rw’udukoko duteza imfu za hato na hati hirya no hino ku isi aho buri kamwe gashobora guhitana byibura abantu bagera ku bihumbi 10 buri mwaka.

Umuryango w’Abibumbye agashami kita ku buzima werekanye ko ubu bwoko bw’isazi ya Tse Tse buboneka mu bihugu bigera kuri 36 ku mugabane w’Afurika ikaba izwiho guteza indwara y’ibitotsi ikunze guhitana umubare munini.

Iyi sazi ngo ibasha kwibasira abantu basaga miliyoni 10 buri mwaka cyane cyane muri Amerique Latine ikaba ikunze kurangwa no kurwara umutwe, guhindisha umuriro, kubabara imikaya n’ibindi, ibi byose ngo bikaba ari byo byica abantu impande n’impande.

Ikinyamunjongorerwa nacyo ngo kibasha gutera indwara yica vuba kandi nabi iyo amagi yacyo abashije kwinjira mu mubiri w’umuntu binyuze mu mazi kuko gikunda kuba ahantu hatose.

Kimwe rero na turiya dukoko tundi tw’ibibugu, ngo bibasha guhitana umubare munini w’abantu ariko ibibugu byo bikaba ibiryi byo mu birir cyangwa mu myenda.

Utu dukoko ngo dushobora gutera Cancer, Indwara y’impiswi, guhinda umuriro, impyiko n’ibindi.

8.ascaris.

Ku mwanya wa 8 haza indiririzi bita Ascaris ibasha kwinjira mu mubiri binyuze mu kunywa amazi yanduye cyangwa kurya ibiryo bitaronze ikaba ibasha guhitana abantu bagera ku bihumbi 2500 buri mwaka.

Iyi ndiririzi kandi ngo ikunze kugaragara mu duce tw’isi dukennye kuko ari natwo tubarirwamo isuku nkeya.

9.Ingona

Ingona ni indwara iza ku mwanya wa cyenda mu nyamaswa ziteza imfu nyinshi ku isi buri mwaka.

Ingona izwi cyane ku majanja yayo atayemerera kugendera hejuru n’amenya yayo menshi kandi atyaye, iza ku mwanya wa 9 mu nyamaswa ziri ku isonga mu guteza imfu nyinshi ku isi aho ibasha kwica abantu bagera ku 1000 buri mwaka ku isi.

Nkuko bitangazwa n’urubuga Pravda rwo mu gihugu cy’Uburusiya rukorera kuri internet, ngo ingona ifite ubushobozi bwo kwataka ikintu kiri mu mazi cyangwa ku nkengero yayo kuko yo ngo ibasha no kureba igicucucucu cy’ikintu gihagaze ku nkengero y’amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa