skol
fortebet

Hagaragajwe urutonde rwa Hotel ziteye amatsiko n’ubwoba ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri iyi si hari aho watemberera ukahakura ihungabana, ku bakunda gutembera, hagaragajwe zimwe muri hotel ziteye ubwoba kurusha izindi aho umuntu aburirwa kwirinda, ubishaka ariko ukahajya akimara amatsiko ku bihavugwa nubwo zimwe muri zo zitagikora magingo aya.

Sponsored Ad

H.H holmes - Chicago

Iyi hotel yashinzwe na Dr. Henry Howard Holmes wamenyekanye nk’umwicanyi kabuhariwe muri Amerika, akaba yari atuye i Chicago akora nk’umuhanga mu by’imiti (pharmacien). Yafunguye iyi hotel mu 1882, aza kurongora umugore w’umuherwe wamuguriye iguriro ry’imiti ‘pharmacie’ arihindura inzu y’akataraboneka.

Iyi nzu yashyizwemo utuyira twinshi tw’ibanga, ibyumba bitagira urumuri, imitego inyuranye, inzu zo mu kuzimu (caves), imiryango yikingura mu matafari yo ku bikuta by’inzu, n’ibindi biteye ubwoba, hari n’aho yajyanaga abagana hotel ye (clients), akabafungirana mu byumba birimo gaz akabakorera iyicarubozo bamwe bagasukwaho aside amagufwa yabo akayasya mu mashini, abandi bagatekwa mu ifuru, nyuma imirambo akajya ayikatakatamo ibice akabigurisha muri za Kaminuza zikora ubushakashatsi.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yari ufite ikibazo cyo mu mutwe gituma ashimishwa no kwica (psychopathe), yaje gutahurwa ndetse akatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 1894.

Hôtel Stanley - Colorado

Piano yicuranga ubwayo, amajwi y’abana batagaragara, amatara ujya kubona ukabona araturitse ntawe uyakozeho, urusaku rw’intambwe z’abanyuranyuranaho muri hotel utazi aho ruturuka, ni bimwe mu byari bimaze gukura umutima benshi mu bacumbikaga muri iyi hotel itarabagamo ibintu byinshi, nyamara urusaku bitazwi aho ruturuka rukaba rwose.

Iyi hotel yubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya makumyabiri, yubakwa n’uwo bita Freelan Oscar Stanley, ayubaka mu bitare bya Colorado. Iyi hotel iracyariho na magingo aya, ugiyeyo abyifuza atemberezwa muri ubu buhanzi bw’agatangaza bwa Stanley, aho ibintu biguruka nta mababa.

Château Marmont - Los Angeles

Chateau Marmont, uretse kuba ari ahantu uzenguruka ntubashe guheza, hakaba hanagendwa cyane n’ibyamamare (stars) byo muri Hollywood, ngo ni ahantu utagirwa inama yo gupfa gutemberera.

Muri Chateau Marmont, ibihu biba ari byose byaguhumye amaso, umwuka uzamuka uva mu myenge ya za serire z’inzugi, aho ushobora gukandagira ukarigitira iyo utazi.

Kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge hano ntibigira ubigenzura, bamwe bahasiga ubuzima bakibagirana kuko ntawe ukurikirana ibyabo.

Hôtel Crescent - Arkansas

Crescent Hotel yakinguye imiryango mu 1886, ifite agashya ko gutera amazi menshi avumbuka ava hasi mu butaka (eaux thermals). Yari nziza, ifite ubusitani bwiyubashye, ibibuga bya tennis, ibya cricket, ibizenga byo kogeramo (piscines), n’ibindi.

Yaje guhagarika imirimo yayo ifatwa na Dr Norman Baker mu mwaka wa 1937, ayihindura ibitaro yiyita ko ari impuguke mu kuvura Kanseri (cancer), nyamara mu by’ukuri ntiyari umuganga ahubwo yari umwicanyi waje gutabwa muri yombi 1940.

Crescent Hotel yakomeje kuba aho yarabuze utinyuka kuyikoreramo kuko yari yuzuze ibikanka by’abayiguyemo, nyuma yaje kugurwa iranasanwa mu mwaka wa 1997, ariko na magingo aya bivugwa ko igisurwa n’abazimu batandukanye mu bayipfiriyemo, harimo n’umuzimu wa Dr Baker.

Aba bazimu iyo bahageze ngo bakora ibitangaza; bakingura inzugi zifunze n’imfunguzo, bagakura ibikoresho mu myanya yabyo, bakitaba telefone n’ibindi. Ufite amatsiko ukaba utemera ibihabera n’ubu wasabayo icyumba ukihera ijisho.

Auberge The Feathers - Ludlow (Mu Bwongereza)

Urubuga MSN, ruvuga ko ubwaho ari heza pe, mu Mujyi utuje wa Ludlow, ikirere gikeye n’ubusitani bw’icyatsi kibisi. Aha ngo ikibazo ni ukwinjiramo kuko uhita wumva imbeho idasanzwe mu mugongo, ugasanganirwa n’abazimu ba bamwe mu bahoze bakorera iyi hotel ndetse na bamwe mu bari abakiriya bayo, bamwe bagukurura umusatsi, abandi banyuraho amahushuka barunguruka mu birahure by’amadirishya, kimwe n’aho ubona ibicucucucu by’abantu batemberana n’imbwa zabo hanze aho. Ibi ngo si ugukabya, n’ubu ugiyeyo wabibona.

Hôtel Decebal - Baile Herculane (Roumanie)

Hotel Decebal iherereye i Baile Herculane muri Roumanie, bivugwa ko munsi yayo hahishe igishushanyo cy’ahakandagiwe n’Umwami Decebalus wari uzwiho kuba indwanyi ikomeye.

Uretse ibi, iyi Hotel izwimo umuzimukazi w’umugore uba yambaye ikanzu ndende yera ukunda kuhigenzagenza, bikaba bitekerezwa ko yaba azanwa no gucunga umutekano w’umutungo w’iyi hotel. Iby’uyu muzimu byatumye iyi hotel ihinduka ahantu hagendwa cyane na ba mukerarugendo b’abanyamatsiko.

Hôtel Chelsea, New York

Iyi hotel ibitse byinshi ku mateka ya New York ya kera, inazwiho kuba yarabereyemo imfu nyinshi zikaze, ntihazibagirana urw’Umwongereza w’Umusizi,Dylan Thomas, wapfuye nyuma yo kwirenza whiskies 18.

Mbere y’uko ifungwa mu mwaka wa 2011, ngo abakiliya bahoraga bitotombera ibicucu bidasanzwe mu byumba byabo ndetse n’ihindagurika ry’ubuhehere ridasanzwe mu byumba, amajwi y’ibiganiro by’abantu batagaragara bituruka mu byerekezo batazi n’ibindi. Kuri ubu, ngo igishimishije ni uko iyi hotel irimo gusanwa, Haribazwa niba iyi mikorere y’imyuka itagaragara izaba icyumvikana muri Chelsea Hotel ivuguruye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa