skol
fortebet

Hakizimana ufite ubufindo butangaje burimo guterura intebe akoresheje izuru no gutegeka amazi akomeje gutungura benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 ni bwo mu mujyi wa Kigali hashakishwaga abantu 30 bagomba guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya East Africa’s Got Talent agomba kuzabera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Mu banyarwanda batari bake bari bitabiriye iri jonjora harimo n’umunyarwanda Hakizimana ufite ubufindo butangaje.

Sponsored Ad

Hakizimana waje kwiyerekana yari afite impano y’ubufindo bukomeye aho ategeka amazi ari mu gikombe kiva akayategeka kumeneka akameneka yayategeka guhagarara ntiyongere kuva ukundi. Ubwo yerekaga ubuhanga bwe Inyarwanda.com uyu mugabo usibye ibi yanerekanye akandi gashya ko kwikorera intebe ku zuru akayimarana iminota itari mike kimwe nuko ayitemberana ayikoreye ku zuru.

Uyu mugabo yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yumva afite amahirwe yo kuzatsinda iri rushanwa akaba yanegukana igikombe cyane ko asanga afite impano ikomeye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa