Kigali

Hakozwe igipupe cyo gufasha abagabo gutera akabariro kizajya cyizimya umugabo acyitwayeho nabi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 June 2018 Yasuwe: 5742

Umuhanga mu gukora ama robo witwa Dr Sergi Santos yakoze irobo yise Samantha rizajya rifasha abagabo gukora imibonano mpuzabitsina ariko ryizimye igihe umugabo atabashije kuritegura ngo ryinjire neza mu gikorwa cyangwa se mu gihe umugabo aryitwayeho nabi.

Mu rwego rwo guhima abagabo batazi gutegura abagore neza mbere y’imibonano mpuzabitsina ndetse n’abatazi gukorakora abagore babo,uyu muhanga yakoze iri robo mu rwego rwo kwigisha abagabo kwitwara neza mu gihe cyo gutera akabariro ndetse iri robo zizajya ryizimya umugabo arumange igihe cyose atarifashije kwinjira neza mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Iri robo ryahawe ubushobozi bwo kumva cyane igihe umugabo ari kurikorakora ndetse mu gihe rizajya ribihirwa rizajya rihita rizima.

Iki kirobo kirahenze cyane kuko kigura amapawundi agera ku bihumbi 3,600 hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe inkwano ya miliyoni imwe ku mugore mu Rwanda yatumye abantu bacika ururondogoro.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mazina

    Ibi byose byerekana ko isi iri mu minsi y’imperuka nkuko Bible ivuga muli 2 Timote 3:1.Abantu noneho bagiye kuzajya basambana na Robots.Erega n’ubundi iyo ugiye I Burayi no muli Amerika,uhasanga amaduka acuruza sex z’inkorano (iz’abagabo n’abagore),ukazigura ukazisambanya.Byaba gusambana na Robot cyangwa sex y’inkorano,byaba gusambana n’umuntu mutateye igikumwe,byose ni ubusambanyi.Imana irabwanga cyane ku buryo ku munsi w’imperuka izarimbura ababikora bose,kimwe n’abicanyi,abajura,abasinzi,etc...(1 Abakorinto 6:9,10).Nkuko byagenze ku gihe cya NOWA ubwo imana yicaga abantu bose bali batuye isi hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga imana,n’ubu niko izabigenza ku Munsi w’Imperuka wegereje.Ngo isi yose izaba yuzuye intumbi z’abantu bishwe n’Uwiteka.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Hazarokoka abantu bake bumvira imana.Byaba byiza dushatse imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dushake n’imana mbere yuko uwo munsi uza.Bible ivuga ko uzaba uteye ubwoba.Nabyo byisomere muli Yoweli 2:11.Impamvu imana ikura mu isi abantu bayisuzugura,nukugirango abasigaye babeho mu mahoro.
    Ni nkuko Leta yica cyangwa igafunga abicanyi,abasambanyi,abajura,etc...

    4 months ago
  • chat_bubble GGG

    Azakigishe no kwirwanaho ariko kuko uzarumanga akarakara azagikubita inshyi nyinshi. Ubwo rero kigomba kugira ubwirinzi bukomeye.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Abashakashatsi bagaragaje amazina 20 azanira ibyishimo ba nyirayo n’azana...

Abashakashatsi bakomeye barimo Dr David Holmes batangaje amazina 20 atunzwe...
23 October 2018 Yasuwe: 1529 0

Ku myaka 61 uyu mukecuru yikundira gusambana n’abasore bakiri bato aho ku...

Umugore witwa Monica w’imyaka 61 y’amavuko, yikundira cyane gukora imibonano...
23 October 2018 Yasuwe: 3123 0

Umwarimu yakoresheje umushahara we adodeshereza iniforume abanyeshuri...

Umwarimu ukiri muto ari kuvugwa cyane mu binyamakuru n’ imbugankoranyambaga...
23 October 2018 Yasuwe: 1994 0

Imisumari irenga 100 abaganga bayisanze mu gifu cy’ umurwayi

Abaganga bo mu mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia babaze umugabo mu gifu...
23 October 2018 Yasuwe: 1469 0

Amafoto yaciye ibintu: Imyambarire n’imyifotoreze ya bamwe mu bakobwa biyita...

Amwe mu mafoto yaciye ibntu ku mbuga nkoranyambaga turasangamo agaragaza...
22 October 2018 Yasuwe: 6989 2

Intare y’ ingore yipfakaje

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika intare y’ingore yishe intare y’ingabo...
22 October 2018 Yasuwe: 2328 0