skol
fortebet

Hakozwe imodoka izajya ihinduka indege [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere abahanga mu gukora imodoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoze imodoka igiye kuzajya ihinduka indege ikaguruka mu gihe nyirayo abishatse,izashyirwa ku isoko umwaka utaha.

Sponsored Ad

Iyi modoka yakoranwe ubuhanga buhambaye bwo kuzajya ihinduka indege mu gihe nyirayo ashaka kuguruka,iri kuvugisha benshi amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse abayikoze batangaje ko ibiciro byayo bitaratangazwa gusa bizashyirwaho mu kwezi gutaha ab’inkwakuzi bakore komande.

Iyi modoka izajya ihinduka indege mu gihe kingana n’umunota umwe gusa,yakozwe na kompanyi yitwa Terrafugia ifitanye isano n’indi rukomeye rwitwa Volvo ruzwi cyane ku isi.

Iyi modoka-ndege izajya imara ibirometero 640 iguruka mu kirere ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha.

Iyi modoka izajya ihinduka indege,ifite imyanya 2 yo kwicaramo ndetse ikoranwe ubuhanga ku buryo ifite parachute n’ibindi bitandukanye.

Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua byavuze ko igiciro cy’iyi modoka-ndege kitaramenyekana ariko mu kwezi gutaha aribwo abakiliya ba mbere bazatangira kuyigura.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa