skol
fortebet

Hamenyekanye igihe nyacyo cya kibuye kinini kizagongera isi dutuye

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikibuye kinini cyitwa Apophis kiri mu kirere, gikomeje kwegera isi birenze ku buryo ngo bishoboka cyane ko mu mwaka wa 2068 aribwo kizagonga iyi si dutuyeho.

Sponsored Ad

Iki kibuye cya rutura kingana na bisi 7 zo mu mujyi wa London uziteranyije,kiri kugenda kidusatira ndetse ngo gishobora kuzateza ibyago bikomeye uyu mubumbe wacu utigeze ugira.

Izina Apophis ryiswe iki kibuye ryitwaga kigirwamana cyo mu Misiri cyari kizwiho guteza akavuyo n’umwijima mu bihe bya kera.

Iki kibuye kizatuma abatuye isi bacura umuborogo kubera ibyago kizateza,gikomeje gushobera inzobere mu bumenyi bw’ikirere nka NASA kuko babuze uko bakiyobya.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere b’Abarusiya,bavuze ko bafitiye ubwoba iki kibuye cya Apophis 99942 ngo kuko gishobora kuzagonga isi kiri ku muvuduko w’ibirometero ibihumbi 15 ku isaha.

Mu minsi ishize NASA yavuze ko abantu badakwiriye guhangayika kubera ko iki kibuye gifite amahirwe menshi yo kuba cyagonga isi.

NASA yavumbuye iki kibuye cya Apophis 99942 mu mwaka wa 2004 ndetse buri gihe hagenda havugwa ko iki kibuye gikomeye cyane kigenda gisatira isi yacu.

Ibitekerezo

  • Ibi ntibishoboka na gato.Ndatanga impamvu zishingiye kuli Bible.Tujye twiga twizera ibyo Imana yaturemye ivuga biciye muli Bible.Muli Zaburi 104:5,Imana ivuga ko "Isi izahoraho iteka ryose".Ikindi kandi,tujye tumenya ko mu kirere habamo biriya bibuye n’inyenyeri bibarirwa muli za Billions nyinshi cyane,kandi byose byihuta cyane.Nyamara nta na kimwe cyagonze isi,kubera ko Imana yacu ibiturinda.On the contrary,abantu nibo bashaka gutwika isi.Baramutse barwanye bakoresheje atomic bombs,isi yashira.Ariko ibyo nabyo,Imana ibifitiye igisubizo.Ku Munsi w’Imperuka uri hafi,nkuko tubisoma muli Zaburi 46:9,Imana izatwika biriya bitwaro,ikure intambara zose ku isi.Hanyuma ikureho n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Ibyo NASA ivuga,bye kubatera ubwoba.Ntibizaba. Tujye twemera ibyo Bible itubwira.Imana yayandikishije kugirango tumenye "mankind future".Iyi si yacu imaze imyaka billions nyinshi.

    Ariko azungu baratwifatiye koko imana yaremye isi ntiyabyemera noneze ninde wavuganye nacyo ngo cyimubwire igihe kizazira

    Mukosore ! Paragraphe ibanziriza iya nyuma ntisobanutse. Murakoze !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa