Kigali

Hashyizweho akayabo k’amafaranga arenga miliyoni y’umusoro ku musore ushaka kurongora umukobwa wo kwa Mswati[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 3 July 2018 Yasuwe: 2543

Bakoze agashya mugihugu cya Swaziland ubu cyahinduriwe izina kigahinduka eSwatini bitegetswe n’umwami Mswati, kuri ubu hashyizweho itegeko ko umusore wese w’umunyamahanga wifuza kurongora umukobwa wo muri iki gihugu azajya abanza agatanga akayabo n’amadorali 2,200$ (agera kuri 1,891,999 frw) nk’umusoro kugirango yemererwe gukura umugore muri iki gihugu kikigendera ku migenzo n’imihango ya Cyami.

Itegeko riri kwigwaho n’inteko ishinga amategeko muri eSwatini rigamije kurinda abagabo baturuka mu bindi bihugu bakarongora abagore bo muri iki gihugu bagamije izindi nyungu zabo bwite harimo no kubona ubwenegihugu bwa eSwatini.

Umuvugizi wa eSwatini Percy Simelane, yashimangiye iby’inyungu abagore bafite mu ishyirwa mu bikorrwa by’iri tegoko ati, “Iri tegeko rigamije kurinda abagore ba Swazi kugira ngo hatagira abagabo bababeshya bakabagira abagore bagamije inyungu zabo bwite”

Ubwami bwa eSwatini bufashe icyi cyemezo nyuma yo kuba ibihumbi n’ibihumbi by’abanyamahanga cyane cyane abaturutse muri Asia basaba ubwenegihugu bw’iki gihugu ku nyungu za business. Aho hari abatangiye kunyura inzira z’ubusamo bagahitamo kurongora abakobwa bo muri iki gihugu kugira ngo babone ubwenegihugu biboroheye.

Mu mwaka wa 2016 gusa, abanyamahanga bagera ku bihumbi 500 basabye guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu mu gihe igihugu gituwe n’abaturage batarenga miliyoni 1.3.
Africanews dukesha iyi nkuru ivuga ko abagore bo muri iki gihugu bamaganiye kure iby’iri tegeko bavuga ko bizatuma bahera iwabo.

Uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta wita ku bagore, Dumsane Dlamini ati “Mu by’amategeko iki si igisubizo cyiza, leta ifite ubushobozi bwo gushaka izindi nzira yakoresha ikarengera abaturage bayo hatarimo kubabuza uburenganzira bwabo kuko bihabanye n’ibyo itegekonshinga ry’iki gihugu rigena”

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (IOM) utangaza ko mu 2015 abaturage 2.5% muri miliyoni 1.3 batuye eSwatini bari abanyamahanga bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu kandi babarizwa mu bihugu by’ibituranyi nka South Africa na Mozambique.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa...

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi...
19 March 2019 Yasuwe: 4685 0

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 6811 3

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 9604 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 5923 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 5619 1

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 7888 1