skol
fortebet

Hatowe rudasubwa uhiga abaryamana bahuje ibitsina igikundiro ku isi mu mwaka wa 2017 "Mr. Gay World 2017"(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 13, May 2017

Sponsored Ad

skol

John Raspado ukomoka mu gihugu cya Phillipines yambitswe ikamba rya rudasumbwa uhiga abaryamana bahuje ibitsina (ABAHUNGU) bose mu gikundiro mu irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Mr. Gay World 2017. Muri uyu mwaka wa 2017 Gicurasi kuva ku italiki ya 5 kugeza kuya 11 nibwo hari hari kuba irushanwa rihuza abaryamana bahuje ibitsina ba bahungu aho bashakagamo umwe uhiga abandi akagirwa Rudasumbwa aho ryaberaga mu gihugu cya Espagne. Mu ijoro ryaraye ritambutse nibwo iki gikorwa cyasojwe (...)

Sponsored Ad

John Raspado ukomoka mu gihugu cya Phillipines yambitswe ikamba rya rudasumbwa uhiga abaryamana bahuje ibitsina (ABAHUNGU) bose mu gikundiro mu irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Mr. Gay World 2017.

Muri uyu mwaka wa 2017 Gicurasi kuva ku italiki ya 5 kugeza kuya 11 nibwo hari hari kuba irushanwa rihuza abaryamana bahuje ibitsina ba bahungu aho bashakagamo umwe uhiga abandi akagirwa Rudasumbwa aho ryaberaga mu gihugu cya Espagne. Mu ijoro ryaraye ritambutse nibwo iki gikorwa cyasojwe aho ibirori byabereye mu mujyi wa Maspalomas.


Uwitwa John Raspado w’ imyaka 35 niwe wabashije gutsinda bagenzi be maze agirwa rudasumbwa wa 2017 mu abaryamana bahuje ibitsina ba bahungu bose bari bahatanye. Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko John Raspado abaye uryamana nabo ahuje ibitsina nabo wa mbere ukomoka mu Mujyi wa Baguio muri Philippines ugizwe rudasumbwa mu irushanwa mpuzamahanga ryahuje abaryamana bahuje ibitsina b’igikundiro ku Isi.


Iri rushanwa rihuza abaryamana bahuje ibitsina“Mr Gay World” ku Isi ribaye ku nshuro ya cyenda. Kuri iyi nshuro ryegukanywe nuwo mu gihugu cya Philipines John Raspado usanzwe ari umucuruzi ukomeye.


John Raspado yagaragiwe n’abasore batatu barimo Umubiligi wabaye igisonga cya mbere, akurikirwa n’umusore ukomoka muri Afurika y’Epfo naho igisonga cya gatatu kiba umusore wo mu Busuwisi.

Ibitekerezo

  • yayayayyy satani arivuze kabsa,burya na ba nyampinga b’abakobwa bariya badaimoni barabatobeye pe,gusa is I irimo gushirana n’ishusho yayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa