Kigali

Havumbuwe ibitagangurirwa bifite ubumara bufasha abagabo mu gihe cyo gutera akabariro

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 2799

Mu gihugu cya Brazil haravugwa ibitagangurirwa bifite ubumara butera abagabo ubushake burenze bwo gukora imibonano mpuzabitsina kurusha ibinini bya Viagra bimaze iminsi bigurwa cyane n’abagabo binaniwe.

Ubu bumara bw’ibi bitagangurirwa bwatangiye gukoreshwa mu kuvura abagabo batakibasha gutera akabariro ndetse ngo abamenye ibanga barishimye.

Ibi bitagangurirwa bitinywa na benshi kubera uburozi bifite,bishobora kubera igisubizo benshi mu bagabo batuye isi batagifite ubukaka bwo gutera akabariro.

Abashakashatsi bavuze ko ibi bitagangurirwa bifite imbaraga zo kuvura ubushake buke bwo gutera akabariro kurusha ibinini bizwi cyane bya Viagra ndetse ngo biteze ko bizafasha amamiliyoni y’abagabo bafite ibibazo byo kuryohereza abagore.

Aba bahanga bavuze ko ubumara bw’ibi bitagangurirwa bagiye gutangira kubwifashisha bakora iyi miti ifasha abagabo gutera akabariro,izajya ituma igitsina cy’umugabo wayifashe gifata umurego mu minota 30.

Ubu bumara bw’ibi bitagangurirwa buzajya butuma amaraso ajya mu gitsina cy’umugabo ku bwinshi, gihite gifata umurego.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bwizewe ku kigero cyo hejuru ndetse bushobora gusimbura Viagra itera ibibazo abagabo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujura yagiye kwiba mu rusengero abuze icyo atwara asiga ibaruwa isaba...

Umujura ukomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo...
15 July 2019 Yasuwe: 1228 0

Umusore n’umukobwa baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze bari...

Umuhungu n’umukobwa baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto...
15 July 2019 Yasuwe: 3212 0

Umugabo wifashe amashusho ari gusambanya umwana we w’umwaka umwe yakatiwe...

Umugabo witwa James Lockhart w’imyaka 31 ukomoka ahitwa Bradenton muri Leta...
15 July 2019 Yasuwe: 1759 0

Umugore yafashwe ku ngufu ari mu birori byo kwizihiza isabukuru

Igipolisi cyo mu gihugu cya Ecosse kirimo gushakisha abagabo babiri...
15 July 2019 Yasuwe: 2729 0

Pasiteri yariwe n’intare nyuma yo kwirarira ku bayoboke be ko afite imbaraga...

Pasiteri akaba n’umuhanuzi witwa Alec Ndiwane ukuriye itorero rya Zion...
14 July 2019 Yasuwe: 10141 1

Amayeri Ronaldinho yakoreshaga kugira ngo ashimishe abagore be babiri...

Kabuhariwe Ronaldinho wamamaye mu ikipe ya FC Barcelona kubera amacenga...
13 July 2019 Yasuwe: 7371 0