skol
fortebet

Havumbuwe ibiti bitangaje byera imbuto zimeze nk’ ‘umukobwa wambaye ubusa’

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Thailand hagaragaye igiti kidasanzwe cyera imbuto zifite ishusho y’ umugore wambaye ubusa akinze ikiganza ku gitsina. Amafoto y’ izi mbuto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga bamwe mu bayabonye baratungurwa abandi birabananira kubyiyumvisha.

Sponsored Ad

Mu idini ry’ Ababudisite iki giti barakimenyereye bakita Nariphon cyera imbuto z’ icyatsi zifite ishusho y’ umugore muto wambaye ubusa kiba mu ishyamba rikorerwamo imigenzo y’ iri dini ryitwa ‘Himaphan’. Bivugwa ko imana y’ Abahindu b’ Ababudisite yari ifite urugo muri iryo shyamba rubamo umugore wayo ‘Vessantara’ n’ abana babiri.

Ngo ariko iyo Vessantara yajyaga gushaka ibiribwa muri iryo shyamba yahuraga n’ ibiremwa bimeze nk’ abagabo bikamutera ubwoba. Indra yaremye ibiti 12 bya Nariphon byo kujya birangaza bya biremwa byabangamiraga Vessantara yagiye mu ishyamba.

Ngo umugabo ugiye muri iryo shyamba agasoroma ruriya rubuto akarucyura mu rugo agaterana akabariro narwo asinzira amezi ane akazakanguka yaracitse intege.

Imigani yo muri Thailand ivuga ko Indra n’ umugore wayo bapfuye ariko ibyo biti bigakomeza kwera imbuto zimeze nk’ abagore. Hari amakuru avuga ko mu ngoro y’ urusengero rw’ ababudisite bo muri Bangkok hari ibiti bibiri Nariphon.

Ibitekerezo

  • Ibyo sibyemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa