skol
fortebet

Havumbuwe ingaruka zikomeye bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro biri gutera ababyitabaza

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Abahanga mu buvuzi bwo mu mutwe batangaje ko ibipupe biri kwifashishwa cyane mu gukora imibonano mpuzabitsina bitera ingaruka zo kubatwa nayo ndetse igihe cyose ababisambanya bakunda guhora bashaka gutera akabariro.

Sponsored Ad

Nkuko bimeze mu buzima busanzwe,hari abantu bagira uburwayi bwo kubatwa no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina buri kanya ariko ibi bipupe nabyo bashinjwe gutera abantu bamwe mu bantu babigana uburwayi bwo guhora bifuza gutera akabariro nabyo.

Inganda nyinshi mu Buyapani muri USA cyane cyane muri Leta ya Calfornia zikomeje gukora ibi bipupe ku bwinshi ndetse basigaye babiha ubuhanga budasanzwe bwo kuganira n’abagabo mu gihe cyo gutera akabariro ndetse no kurira cyangwa kuzima mu gihe abakiliya babyo babibihirije.

Dr Thaddeus Birchard inzobere mu burwayi bwo mu mutwe yavuze koi bi bipupe bifite ubushobozi buhambaye bwo kubata ababigana ndetse bamwe muri bo basigaye barasajijwe no gukorana nabyo imibonano mpuzabitsina bigatuma batakaza amafaranga yo kubibona cyane ko bihenze.

Yagize ati “ibi bipupe bifite ingaruka nk’iz’inzoga ndetse bitera ingaruka zijya kumera kimwe.Biragoye kubicikaho iyo watangiye kubisambanya ndetse iyo byabuze bitera ubwigunge.”

Inganda zikora ibi bipupe zikomeje kunguka akayabo kuko mu bwongereza ababigana bakomeje kwiyongera ubutitsa.

Ibitekerezo

  • Ibi ni agahomamunwa.Ariko mumenye ko waryamana n’umuntu cyangwa iki gipupe,byose ni ubusambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa