skol
fortebet

Hoteli izakorerwamo ikirori cya Sex Island cyo gukora imibonano mpuzabitsina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Ukuboza 2018,nibwo abashinzwe gutegura ikirori kimaze kubaka izina ku isi yose cy’ubusambanyi bubera ku kirwa kizwi nka Sex Island bashyize hanze amafoto ya Hoteli yitwa Hesperia yo mu gihugu cya Venezuela izaberamo ubu busambanyi bw’akahebwe.

Sponsored Ad

Iyi Hoteli y’inyenyeri 5 iri ku kirwa kidatuwe n’umuntu n’umwe ndetse kiriho umucanga mwiza cyane, ngo isanzwe yakira abantu baba bashaka kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina ariyo mpamvu yemeye kwakira aba basambanyi baturutse hirya no hino ku isi baje kwimara ipfa ryo gutera akabariro.

Ibi birori bizamara iminsi 4,byatangiye uyu munsi,bizasozwa ku wa 17 Ukuboza 2018, aho abagabo 50 bahawe buri umwe abakobwa 2 bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo bo gusambanya muri iyi minsi 4 ariko ashobora kugurana na bagenzi be mu gihe abarambiwe.

Iyi hoteli ifite ibibuga bya Golf,Tennis bizajya biberaho amarushanwa y’aba bagabo 50, aho uzajya atsinda irushanwa azajya ahabwa abakobwa bose uko ari 90 bitabiriye ubu busambanyi,abasambanye mu minota 30 icyarimwe.

Kompanyi ya The Good Girls Company itegura Sex Island yari yavuze ko ubu busambanyi buzabera muri Trinidad and Tobago ariko ku munota wa nyuma yashyize ibirori mu gihugu cya Venezuela kimaze kivugwamo ubukene bukabije bwatumye abagore baho bajya gukorera ubusambanyi muri Colombia kugira ngo babone igitunga imiryango yabo.

Iyi hoteli izaberaho Sex Island, iri mu gace kitwa Isla Margarita gaherereye mu majyaruguru ya Venezuela, gakundwa na ba mukerarugendo benshi kubera ko ubusambanyi bwemewe ndetse umuntu yemewe gusambanira aho ashatse hose.

Ibirori bya Sex Island ni ngarukamwaka ndetse byakira abantu mbarwa aho buri mugabo wese wabyitabiriye yishyura akayabo k’ibihumbi 5 by’amapawundi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa