Kigali

Ian Rush wamamaye muri Liverpool agiye gushyingiranwa n’umugore arusha imyaka 22 [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 2646

Umunyabigwi w’ikipe ya Liverpool,Ian Rush yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko agiye gushyingiranywa n’umunyamideli witwa Carol Anthony Arusha imyaka 22 yose.

Uyu mugabo w’imyaka 57 wakinnye umupira agahesha Liverpool ibikombe byinshi ngo amaze imyaka 5 ateretana n’uyu mukobwa w’imyaka 35,byatumye ahitamo gutera ivi asaba uyu mukobwa ko yamubera umugore nawe arabyemera.

Ian Rush yatangiye gukundana n’uyu mukobwa acyuzuza imyaka y’ubukure mu mwaka wa 2013 ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka 25 babana.

Uyu mukobwa wahoze ari umuririmbyi mu njyana ya pop,yabwiye abanyaamakuru ko yari amaze igihe kinini atemberana na Ian ndetse uyu mugabo ukuze abwira ko ari umugore we akabihakana,birangiye amusabye ko yazamubera umugore.

Yagize ati “Tumaze igihe dukundana.ntitwigeze dutekereza ko hari ibidutandukanya.Yakundaga kunyereka inshuti ze akababwira ko ndi umugore we,nkamubwira nti Ian sindi umugore wawe,arambwira ati ndifuza ko uba we.”

Ian Rush uri gusaza yashatse umukobwa ukiri muto wo kumusazisha neza cyane ko yageze kuri byinshi birimo guhesha Liverpool ibikombe byinshi bya shampiyona na UEFA Champions League.

Uyu Anthony yabwiye abanyamakuru ko yakuze afana Liverpool ndetse akunda Ian Rush ndetse ko atajya yita ku myaka amurusha.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yakubise umugabo we amugira intere arangije aramunyarira nyuma yo...

Umugore ukomoka mu mujyi wa Lusaka muri Zambia,yakoze amahano ubwo yafataga...
23 March 2019 Yasuwe: 10962 3

Umuganga yafashwe ari kugurisha uruhinja rw’umugore yari amaze kubyaza...

Umuganga ukomoka muri Nigeria mu mujyi wa Lagos yatawe muri yombi azira...
23 March 2019 Yasuwe: 5161 0

Umusore warangije muri Makerere yatewe indobo n’umukunzi we bituma yiyahura...

Umusore witwa Arthur Basalirwa warangije amasomo ajyanye n’ubukungu muri...
22 March 2019 Yasuwe: 5864 1

Umugore wo muri Nigeria yafungiwe mu Bwongereza azira kuroga umugabo we...

Polisi yo muri UK yataye muri yombi umugore w’umunya Nigeria wakoresheje...
21 March 2019 Yasuwe: 9133 2

Umugore yakase ijosi umwana we amuziza ko umugabo we amukunda...

Umugore w’imyaka 21 ukomoka muri Ukraine yagiriye ishyari umwana we...
21 March 2019 Yasuwe: 4903 0

Umukecuru w’imyaka 104 yatunguye benshi kubera icyifuzo gisekeje yasabye ko...

Umukecuru witwa Anne Brokenbrow ukomoka mu Bwongereza yatunguye benshi mu...
21 March 2019 Yasuwe: 8083 2