skol
fortebet

Ibanga riri mu ngofero Perezida Museveni ahora yambaye

Yanditswe: Sunday 03, Dec 2017

Sponsored Ad

Niba wajyaga wibaza impamvu Perezida Museveni Yoweli wa Uganda akunda kwambara ingofero aho ari hose, ugiye gusubizwa kuko abikora agamije kwikingira izuba nk’uko yabibwiwe n’abana be.
Ubwo yasubiza ikibazo yari abajijwe mu inama yaberaga I Dubai ku nshuro ya kane yiga ‘ahazaza ha Afurika binyuze mu kuzamura ubufatanye bw’ibihugu no gushora imari’.Museveni yasubije impamvu akunda kwiyambarira ingofero.
Aganira na Sangu Delle uhagarariye ikigo cya Golden Palm Investments mu gihugu cya Ghana, (...)

Sponsored Ad

Niba wajyaga wibaza impamvu Perezida Museveni Yoweli wa Uganda akunda kwambara ingofero aho ari hose, ugiye gusubizwa kuko abikora agamije kwikingira izuba nk’uko yabibwiwe n’abana be.

Ubwo yasubiza ikibazo yari abajijwe mu inama yaberaga I Dubai ku nshuro ya kane yiga ‘ahazaza ha Afurika binyuze mu kuzamura ubufatanye bw’ibihugu no gushora imari’.Museveni yasubije impamvu akunda kwiyambarira ingofero.

Aganira na Sangu Delle uhagarariye ikigo cya Golden Palm Investments mu gihugu cya Ghana, Museveni yavuze ibanga riri mu gutuma ahora yambaye ingofero.

Museveni yagize ati “Nabwiwe n’abana banjye ko aho ngiye hose ngomba kwambara ingofero.Nkunda kujya hanze gutembera mu mashya manini.Abana banjye rero bambwiye ko ingofero izajya indinda izuba aho naba nagiye hose.”

Yavuze ko iyo ariyo nkuru y’ingofero ahoza mu mutwe.Museveni yari I Dubai mu barabu mu nama yabereye mu nzu mberabyombi ya madinat Jumeirah Centre.Iyi nama yahurije hamwe abashoramari n’ababikorera hagamijwe kureba uko bashora imari muri Afurika.

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame,uyobora Seychelles, ibirwa bya Mauritius ndetse na Vice-Prezida wa Ghana nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Museveni ahora yiyambariye ingofero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa