skol
fortebet

Ibikona bitandatu byatsindiye akazi ko gusukura pariki

Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018

Sponsored Ad

Pariki yo mu Bufaransa yatangaje ko igiye guha akazi ibikona bitandatu "bizi ubwenge" ko gutoragura umwanda no gusukura imbuga yo muri iyi pariki.

Sponsored Ad

Ibi bikona byo muri pariki ya Puy du Fou mu burengerezuba bw’Ubufaransa, byigishijwe gutora ibisigazwa by’itabi rizwi nk’isegereti ndetse n’utundi tucogocogo tw’umwanda.
Nyuma yaho ibi bikona bijyana uyu mwanda kuwujugunya mu gasanduku gato gahita gafunguka kakabiha ibiryo nk’igihembo ku kazi gakomeye biba byakoze.

BBC yatangaje ko iby’inkwakuzi byamaze gutangira akazi kabyo muri iyi pariki, mu gihe ibindi byo bizatangira aka kazi ku wa mbere.

Nicolas de Villiers, umuyobozi w’iyi pariki, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko gusukura pariki atari ko kazi konyine ibi bikona bizakora.

Yagize ati: "Ikigamijwe si ugusukura gusa - kuko abashyitsi bacu muri rusange barigengesera cyane ku kijyanye n’isuku ntibagire ibyo bagenda bajugunyanga."

Yavuze ko ahubwo ari n’uburyo bwo kwerekana ukuntu "ibidukikije ubwabyo bishobora kutwigisha uburyo bwo kwita ku bidukikije."

Yongeyeho ko ibikona byo muri ubu bwoko "bizi ubwenge by’umwihariko" ndetse bikaba "bikunda gushyikirana n’abantu bikagirana umubano nabo ushingiye ku gukina."

Muri 2016, umushakashatsi mu bijyanye n’ ibidukikije wo mu gihugu cya Australia Darryl Jones yatangarije France24 ko igikona ari inyamaswa izi ubwenge uretse ko itinya abantu. Yavuze ko igikona kitajya kibagirwa.

Ibitekerezo

  • ibi niba ari ukuri birakwiye ko inyamaswa zitozwa ndetse niwacu bikahagera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa