skol
fortebet

Ibintu 10 bitangaje ku murenge wa Nkombo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Nkombo ni umwe mu mirenge 416 igize u Rwanda. Uyu murenge ugizwe n’ ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi mu ntara y’ Iburengerazuba. Umuryango wasuye uyu murenge ubakorera urutonde rw’ ibintu 10 bitangaje kuri uyu murenge uyoborwa na Rwango Jean de Dieu.
1. Nta modoka ihaba
Ubu bwato bushobora gutwara abantu 70 n’ imzigo yabo
Muri uyu murenge nta modoka ihaba, abawutuye bavuga ko imodoka rukumbi yageze muri uyu murenge ari iyari itwaye ibikoresho byifashishijwe kugira (...)

Sponsored Ad

Nkombo ni umwe mu mirenge 416 igize u Rwanda. Uyu murenge ugizwe n’ ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi mu ntara y’ Iburengerazuba. Umuryango wasuye uyu murenge ubakorera urutonde rw’ ibintu 10 bitangaje kuri uyu murenge uyoborwa na Rwango Jean de Dieu.

1. Nta modoka ihaba



Ubu bwato bushobora gutwara abantu 70 n’ imzigo yabo

Muri uyu murenge nta modoka ihaba, abawutuye bavuga ko imodoka rukumbi yageze muri uyu murenge ari iyari itwaye ibikoresho byifashishijwe kugira ngo amashanyarazi ahagere. Umukecuru w’ imyaka 85 waganiriye n’ Umuryango yatangaje ko kuva yavuka ataragenda mu modoka cyokora ngo imodoka arayizi kuko ajya ayibona iyo yagiye I Kamembe mu isoko. Amakuru Umuryango wamenye ni uko n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge imodoka ye ayisiga hanyurwa y’ amazi. Kugira ngo ugere kuri iki kirwa wambukiye ku murenge wa Nkanka ukora urugendo rw’ iminota 6 mu mazi, iyo wambukiye mu bwato bwa moteri.

2. Nta sitasiyo ya police

Kuri iki kirwa kikaba n’ umurenge wa Nkombo nta sitasiyo ya polisi ihari. Polisi ikora muri uyu murenge wa Nkombo ni iyo mu murenge wa Nkanka. Abaturage bo muri uyu murenge basagariye abanyamakuru babasuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, abo banyamakuru bamara amasaha abiri nta muntu ushinzwe umutekano urahagera ngo yumve ikibazo bahuye nacyo. Ibi byatewe no kuba nta modoka zikora muri uyu murenge no kuba nta polisi iba hafi aho.

3. Nta banki

Nta banki iba mu murenge wa Nkombo. Abaturage batuye uyu murenge amafaranga yabo bayabitsa muri SACCO y’ umurenge. Iyo bakeneye serivisi ibasaba kwishyura muri banki bambuka amazi bakajya I Kamembe mu mujyi wa Rusizi.

4. Nta mudugudu wo ku Nkombo udafite amashanyarazi

Ushobora kwibwira ko Nkombo ari umurenge wasigaye inyuma muri byose, oya siko biri. Uyu murenge ufite ikigo cy’ ishuri ry’ isumbuye, ukagira ikigo nderabuzima ndetse Rwango Jean de Dieu uyobora uyu murenge yabwiye abanyamakuru basuye uyu murenge kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama ko imidugudu yose yo ku Nkombo yagezwemo n’ umuriro w’ amashanyarazi.

5. Ububwe bukorwa bidasanzwe


Umukwe arimo kwerekeza ku rusengero aho ahurira n’ umugenzi we bagasezerana

Abatuye uyu murenge wa Nkombo bafite umuco wabo wihariwe mu bijyanye n’ ubukwe. Mu gihe mu bimenyerewe ahenshi mu Rwanda umukwe ava iwabo akajya iwabo w’ umukobwa kumukurayo ngo bage gusezerana ku Nkombo ho siko bimeze. Umukobwa aturuka iwabo ukwe akajya ku rusengero, n’ umusore bikaba uko bagahurira ku rusengero. Mu mihanda aho umusore cyangwa umugeni anyuze aba ashagawe n’ abana benshi bagenda bamuririmbira.

6. Nta mucanga, nta mabuye

Umuturage wa Nkombo ukeneye kubaka amabuye ayakura hakurya y’ amazi. Ibi ni nako bikorwa ku mucanga kuko nta mucanga uhaba. Rwango yatangaje ko umucanga n’ amabuye biva hakurwa y’ amazi bitwawe n’ ubwato butubutse (Icyombo) byagerwa ku cyambu cya Nkombo abaturage bakabyikorera ku mutwe.

7. Bubakisha imbaho

Zimwe na zimwe mu nzu zo ku Nkombo zicinyijwe imbaho. Ubuyobozi buvuga ko ibi bikorwa bitewe n’ uko aka gace gakunze kwibasirwa n’ imingito ikomeye igasenya amazu. Ngo amazu y’ imbaho ntabwo apfa kwangizwa n’ imitingito. Si umurenge wa Nkombo wonyine ubonekamo bene aya mazu ahubwo ni hafi akarere kose ka Rusizi.

8. Nta kabulimbo ihari

Uyu niwo muhanda munini uri ku Nkombo

Muri uyu murenge nta muhanda wa kabulimbo uhaboneka imihanda ihari ni imihanda y’ ibitaka by’ urunombe. Abahatuye bagereranya ko hari moto nk’ eshatu cyangwa enye. Izi ngo zikora iyo imvura itaguye kuko iyo imvura iguye imihanda ihinduka ibyondo ba nyir’ imoto bakaziparika kubera ubunyereri.

9. Amahavu

Abaturage ba Nkombo bafite ururimi rwabo bihariye rwitwa “Amahavu” uru ni ururimi rw’ akarere rukoreshwa hagati yabo gusa. Umwana uhavutse nirwo rurimi aba azi. Ikinyarwanda akigira mu ishuri, gusa abenshi baba bazi uru rurimi bakamenya n’ Ikinyarwanda. Amahavu bayakoresha hagati yabo baganira bisanzwe cyangwa iyo hari uwo bashaka guheza hanze y’ ikiganiro cyabo.

10. 80% batunzwe no uburobyi

Bitandukanye no mu bindi bice byo mu Rwanda aho usanga Abanyarwanda nka 90 % batunzwe n’ ubuhinzi n’ ubworozi, abatuye ku Nkombo bo 80% batunzwe n’ uburobyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa