skol
fortebet

Ibiro 500 by’ urumogi byaburiwe irengero polisi ishyira amakosa ku mbeba

Yanditswe: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Argentine irashinjwa uburangare nyuma y’ uko itaye muri yombi abantu bakekwaho gutunda no gukoresha ikiyobyabwenge cy’ urumogi, abatawe muri yombi bari bafatanywe ibiro 6000 by’ urumogi mu gihe cyo kugaragaza ibimenyetso mu rukiko polisi yerekana ibiro 5500.

Sponsored Ad

Polisi yavuze ko urwo rumogi rwaburiwe irengero rwatwawe n’ imbeba zijya kururya gusa iyi ngingo hari abayiteye utwatsi bavuga ko bidashoboka.

Ubuyobozi bukuru bwa polisi bukeka ko hari abapolisi 8 barigishije urwo rumogi rwari rumaze imyaka ibiri rubitse mu mugi wa Pilar uherereye kuri kilometero 54 uvuye mu murwa mukuru Buenos Aires nk’ uko byatangajwe na The independent.

Umwofisiye wa polisi witwa Javier Specia na bagenzi be batatu bavuga ko ibyo biro 500 by’ urumogi byatwawe n’ imbeba gusa Minisitiri w’ Umutekano w’ iki gihugu Cristian Ritondo, ntabashira amakenga akavuga ko abo bateshutse ku nshingano yabo yo kurinda ibizibiti.

Umuvugi w’ inkiko aherutse kuvuga ngo “Imbeba ntabwo zishobora kwitiranya urumogi n’ ibiryo, ikindi ari imbeba zaruriye twabona ibisigazwa byarwo muri depo, abapolisi bakwiye kubibazwa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa