skol
fortebet

Ibisamagwe byirukanse ku muryango wavuye mu modoka uri muri pariki rwagati [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

Umuryango wari wasuye pariki imwe yo mu Buholandi wahuye n’uruva gusenya ubwo wahigwaga n’ibisamagwe,bikawirukansa ubwo wari uvuye mu modoka uri gutembera muri pariki.

Sponsored Ad

Mu mashusho yiriwe acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje umuryango wari ufite abana wirukankankijwe n’ibisamagwe byawubonye usohoka mu modoka ubwo wari wasuye pariki ya Beekse Bergen mu Buholandi.

Umugabo yafunguye urugi rw’imodoka atangira gufata amafoto yo muri pariki,umugore we ajya gufungura boot y’imodoka yindi bari kumwe kugira ngo ashyiremo ibintu yari afite ndetse asohokana n’umwana we.

Ubwo bari batangiye kugendagenda begera iyi modoka yindi,ibi bisamagwe byababonye bihita bibirukankaho umugore afata umwana yiruka agaruka ku modoka yabo yarimo umugabo we,afungura umuryango vuba bahita binjira bitarabafata ngo bibice.

Ushinzwe kurinda iyi pariki yavuze ko abagize uyu muryango ukomoka mu Bufaransaari abanyamahirwe kuko ibi bisamagwe byari mu masaha biba bimaze gufata umuhigo bihaze bityo byabirutseho bishaka kubakanga kubera ko bari binjiye aho bituye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa