skol
fortebet

Ibitagangurirwa birya toni z’ udukoko zingana n’ inyama n’ amafi abantu barya ku mwaka

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubushakashaje bwerekanye ko ibitagangurirwa byose ku Isi birya toni z’ udukoko ziri hagati ya miliyoni 400 na miliyoni 800 mu gihe cy’ umwaka umwe.
Izo toni z’ udukoko zingana n’ ingano y’ amafi n’ inyama abantu batuye Isi bose barya mu gihe cy’ umwaka.
Nk’ uko bigaragara mu kinyamakuru The Science of Nature abakoze ubwo bushakashatsi bifashishije amakuru akubiye mu bushakashatsi 65 bwakozwe mbere bukagaragaza ko ku Isi habarirwa ibitagangurirwa bipima toni miliyoni 25.
Ngo bigaragaza akamaro (...)

Ngo bigaragaza akamaro gakomeye ibitagangurirwa bifite ko kurinda indwara z’ ibyorezo ndetse n’ ibyonnyi. Ako kazi gakorerwa ahanini mu mashyamba no mu bisambu aho ibitagangurirwa bikunze kuba.

Abatuye Isi barya toni miliyoni 400 z’ inyama n’ amafi ku mwaka mu gihe ifi zitwa Nyamunwa (Whales) zirya toni miliyoni ziri hagati ya 280 na 500.

Abo bashakashatsi bagaragaje ko ibitagangurirwa biba ahantu hose ku isi haba mu butayu, mu mashyamba, mu bihingwa, ku nkombe z’ inyanja mu mucanga n’ ahandi.

Ku isi hararurwa ubwoko ibihumbi 45 by’ ibitagangurirwa. Uretse kuba ibitangangurwa bifite akamaro ko kurinda abantu indwara z’ ibyorezo biciye mu kuba birya twinshi mu dukoko, ngo amoko agera ku bihumbi umunani y’ ibitagangurirwa ni ibiryo by’ inyoni(aribwa n’ inyoni).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa