skol
fortebet

Ibitazibagirana mu dushya twaranze bimwe mu bihugu by’ Afurika muri 2016

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Uyu mwaka wa 2016 ugiye gusiga hari zimwe mu ngamba umuntu yakwita ko zikakaye zishyizweho mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika. Nubwo izo ngamba zitagiye zishyirirwaho rimwe, buri gihugu kigiye gifite umwihariko wacyo nubwo hari ibyagiye bikopera imikorere yo mu bindi.
Muri izo ngamba harimo izabuzanyijwe ariko harimo n’izashyizweho zigomba gukurikizwa.
1. Zimbabwe- Gusomana mu ruhame igihe kirekire
Depite akaba n’umunyamategeko muri Zimbabwe Joseph Chinotimba yaciye agahigo (...)

Sponsored Ad

Uyu mwaka wa 2016 ugiye gusiga hari zimwe mu ngamba umuntu yakwita ko zikakaye zishyizweho mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika. Nubwo izo ngamba zitagiye zishyirirwaho rimwe, buri gihugu kigiye gifite umwihariko wacyo nubwo hari ibyagiye bikopera imikorere yo mu bindi.

Muri izo ngamba harimo izabuzanyijwe ariko harimo n’izashyizweho zigomba gukurikizwa.

1. Zimbabwe- Gusomana mu ruhame igihe kirekire

Depite akaba n’umunyamategeko muri Zimbabwe Joseph Chinotimba yaciye agahigo ko kumara umwanya munini afatanye n’umugore we umunwa ku wundi igihe kingana n’iminota 10 n’amasegonda 17.

Aba bayobozi basomaniye mu ruhame ku itariki ya 14 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi w’abakundanye bituma banahabwa igihembo cy’abatsinze irushanwa ryo gusomana umwanya munini nta kurekurana.

Joseph Chinotimba w’imyaka 66 y’amavuko n’umugore we Vimbai baje ku mwanya wa 2 muri iri rushanwa aho baje bakurikiye abanya tailand basomanye iminota isaga 58.

2. Kenya-Guhanganisha abafite ubumuga bw’uruhu mu myiyereko.


Nyuma ya Zimbabwe no gusomana, mu gihugu cya Kenya naho hashyizweho gahunga yo kurimbisha ndetse no guhanganisha abafite ubumuga bw’uruhu mu myiyereko, ibyo abantu bazi nka Models.

Muri iyi myiyereko, umwe mu bayikoze muri iki igihugu cya Kenya Jairus Ong’etta yatangajwe ko atari ibyabo ko bifite abo bibereye.

Mu ijambo yabwiye abari aho, yagize ati”nubundi ni nk’ikibaho cy’umukara gikeneye ingwa y’umweru cyangwa impapuro zera za Bibiliya zandikishijweho ibara cyangwa inyuguti z’umukara.”

Aha yashakaga kumvikanisha ko kurimba atari ibintu byabo uko byagenda kose.

3. Kenya na Nigeria_Kwitandira mu mashuri

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika byarwanyije imwe mu myambaro izwi nka Hijab yambarwa n’abayoboke b’idini ya Islam mu mashuri. Ibi byatangiye mu mwaka wa 2015 ariko muri uyu mwaka wa 2016 nibwo byakajije umurego.

Iyi mwambaro n’abana b’abakobwa n’abagore b’Abisilamu abenshi banakunze kwita imyitandiro kuko bayambara mu mutwe ku buryo hasigara isura gusa, yabaye nk’itavugwaho rumwe mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika muri uyu mwaka.

Iyi myambaro yaciwe mu bigo by’amashuri ya gikirisitu muri Kenya naho muri Nigeria baca imyenda izwi nk’amajipo magufi mu gihe abaturage baho biganje mu bayisilamu kuko boy a myitandiro bayemerewe.

Aha habaye intambara itoroshye aho bamwe mu banyeshuri b’abakirisitu bategekwagwa kwambara imyenda nk’iy’Abasilamu mu gihe muri Kenya ho Abasilamu bategekwaga kwambara imyenda isanzwe.

4. Afurika y’Epfo-Ibitambaro byo mu mutwe

Mu gihe abaturage bo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo bafite kwambara ibitambaro byo mu mutwe nk’umuco, muri uyu mwaka hagaragaye imyigaragambyo idasanzwe yamagana icyemezo cyari cyabafatiwe cyo kudatega ibitambaro.

Abaturage biganjemo abagore n’abakobwa muri iki gihugu bigaragambya bibaza ubwoko bw’inyogosho bazajya biyogoshesha mu gihe ibitambaro biciwe.

Aya yabaye nk’amwe mu makuru yaranze umwaka kuko hari n’imwe mu mateleviziyo yo mu gihugu yafunzwe kuko umunyamakuru wayo yari yakoresheje amashusho arimo abantu bateze ibitambaro mu mutwe.

Ibi ngo byasaga no kuba umunyamakuru yafatwa yambaye ingofero ari mu kazi kuko ngo nta mbabazi yagombaga kugirirwa na gato.

5. Nigeria-Guca urusaku

Abaturage bo muri Afurika ngo bazwiho kwizihirwa igihe bateranye baganira cyangwa bari mu birori bagasakuza cyane.

Aha ntibyaje korohera leta ya Nigeria guca urusaku rw’abakirisitu basenga n’Abisilamu bahamagara abayoboke ngo baze gusenga (Kutoa Azana).

Guhera mu kwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2016, hafunzwe insengero 70 z’Abakirisitu n’imisigiti 20 bizira guteza urusaku mu mujyi wa Lagos gusa.

Ibi ngo ntibihagije kuko leta ya Nigeria ifite no gufunga abaturage babarirwa muri za Miliyoni kubera iki kibazo cy’urusaku.

6. Zambia-Gusiga amarangi ku nzara

Ni kenshi muri za raporo zitandukanye hekunze kugenda hagarukamo ibibazo by’uburenganzira bw’abakobwa n’abagore.

Mu gihugu cya Zambia ho ibi ntibibakanga kuko mu matora y’Umukuru w’igihugu yabanje nta mugore cyangwa umukobwa wabaga yemerewe gutorwa afite izara zitatse amabara, keretse iyo yabanzaga kubikuba akabimaraho.

Abagore n’abakobwa bafite inzata zisize bongeye gukomorerwa muri uyu mwaka aho komisiyo y’amatora muri kiriya gihugu yatangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ko abagore n’abakobwa bafite izara zisize nabo uburenganzira bwabo bwo guto bugomba kubahirizwa kandi koko byarubahirijwe mu matora aheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa