skol
fortebet

Ibyaranze tariki 17 Nyakanga mu mateka

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Iminsi 198 irashize, naho indi minsi 167 niyo isigaye ngo uyu mwaka urangire, haribukwa inzirakarengane zicwanye n’umwami W’uburusiya Nicholas II. Turi tariki ya 17 nyakanga, ni umunsi w’198 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 167 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka. 1429: mu ntambara y’Imyaka 100 Hundred Years’ War, umwami Charles VII w’ubufaransa yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bw’ubufaransa muri Katederari ya Reims. (...)

Sponsored Ad

Iminsi 198 irashize, naho indi minsi 167 niyo isigaye ngo uyu mwaka urangire, haribukwa inzirakarengane zicwanye n’umwami W’uburusiya Nicholas II.
Turi tariki ya 17 nyakanga, ni umunsi w’198 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 167 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1429: mu ntambara y’Imyaka 100 Hundred Years’ War, umwami Charles VII w’ubufaransa yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bw’ubufaransa muri Katederari ya Reims.

1867: kaminuza ya Havard ikigo kivura amenyo, Harvard School of Dental Medicine, yarashingiwe I Boston, muri Massachusetts. Maze iba ikigo cya mbere kivura amenyo gishinzwe muri Leta Zunze ubumwe z’america.

1918: Tsar Nicholas II umwami w’Uburusiya we n’umuryango we ndetse n’izindi mfungwa bari kumwe bishwe n’abagize ishyaka rya Bolshevik, bicirwa mu nzu ya Ipatiev iri I Yekaterinburg. Tsar Nicholas yakuwe ku ngoma mu 1917 akuweho n’abaharaniraga impinduramatwara mju Burusiya bayobowe na ishyaka rya Bolshevik. Uyu mwami yicwanye n’umugore we Tsarina Alexandra n’abana babo batanu: Olga, Tatiana, Maria, Anastasia, na Alexei.

1918: Ubwato bunini RMS Carpathia bwarohoye abantu 705 bari baroshywe n’ubwato RMS Titanic, bwibiye muri Ireland bushimuswe n’ingabo z’ Abadage, SM U-55, abantu 5 bahise bahasiga ubuzima.

1985: itumanaho rya EUREKA ryashinzwe n’uwari perezida w’ubufaransa François Mitterrand hamwe na Helmut Kohl w’Ubudage.

2001: Inde za Concorde zasubijwe mu kazi nyuma yo kongera gutunganywa. Hari nyuma y’uko mu mwaka wa 2000 muri Nyakanga zikoreye impanuka kubera umuvuduko zagenderagaho.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 17 Nyakanga mu mateka
1963: Letsie III umwami w’ubwami bwa Lesotho.
1698: Pierre Louis Maupertuis, umuhanga mu mibare akaba n’umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.

1708: Frederick Christian, Margrave umwami wa Brandenburg-Bayreuth.
1714: Alexander Gottlieb Baumgarten, umufilozofe ukomoka mu Budage
1744: Elbridge Gerry, umunyapolitiki ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’America wanabaye vice Perezida wa 5 wa Leta Zunze ubumwe Z’america.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 17 Nyakanga mu mateka.
1918: Inzirakarengane zarasiwe mu nmuryango wa Romanov bari kumwe n’Um,wami Tsar Nicholas, abishwe ni aba:
• Grand Duchess Anastasia Nikolaevna of Russia (wavutse mu 1901)
• Grand Duchess Maria Nikolaevna of Russia (wavutse mu 1899)
• Grand Duchess Olga Nikolaevna of Russia (wavutse mu 1895)
• Grand Duchess Tatiana Nikolaevna of Russia(b wavutse mu 1897)
• Alexandra Fyodorovna of Russia (wavutse mu 1872)
• Aleksei Nikolaevich, Tsarevich of Russia (wavutse mu 1904)
• Nikolai II of Russia (wavutse mu 1868)
• Anna Demidova (wavutse mu 1878)
• Ivan Kharitonov (wavutse mu 1872)
• Alexei Trupp (wavutse mu 1858)
• Yevgeny Botkin (wavutse mu 1865)
Tariki ya 17 nyakanga Ni umunsi mpuzamahanga w’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa