skol
fortebet

Ibyaranze tariki 19 Kamena harimo ikurwaho ry’ ubucakara muri Amerika

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 19 Kamena, ni umunsi w’ 170 mu minsi 365 igize uyu mwaka, iminsi 195 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka
1269: Umwami Louis IX w’u Bufaransa, yategetse Abayahudi bose, kwishyira hamwe bagakoranira mu muryango (communauté) umwe hatitawe ku dukarita twabarangaga tuzwi nka yellow badge.
1807: Admiral Dmitry Senyavin yashenye bikomeye ingabo z’ubami bwa Ottoman mu gitero cyabereye ahitwa Athos.
1872: Kongere ya Leta Zunze Ubumwe (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 19 Kamena, ni umunsi w’ 170 mu minsi 365 igize uyu mwaka, iminsi 195 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi mu mateka

1269: Umwami Louis IX w’u Bufaransa, yategetse Abayahudi bose, kwishyira hamwe bagakoranira mu muryango (communauté) umwe hatitawe ku dukarita twabarangaga tuzwi nka yellow badge.

1807: Admiral Dmitry Senyavin yashenye bikomeye ingabo z’ubami bwa Ottoman mu gitero cyabereye ahitwa Athos.

1872: Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahagaritse ubucakara mu duce twose tw’iki gihugu, bikuraho itegeko ryari ryarashyizweho n’urukiko rw’ikirenga muri iki gihugu rivuga ko Umunyafurika uzanwe muri iki gihugu atarengerwa n’itegeko nshinga ryacyo kuko atari umwenegihugu.

1875: Inyeshyamba za Herzegovina zatangiye kurwanya bikomeye ubwami bugari bwa Ottoman bwari buganje ahari Turikiya y’ubu.
1910: Bwa mbere muri Washington hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru w’umubyeyi w’umugabo” Father’s Day.” Bwa mbere uyu munsi watangiye kwizihirizwa mu Burengerazuba bwa Leta ya Virginia ahitwa Fairmont, uteguwe n’uwitwa Grace Golden Clayton tariki 5 Nyakanga mu mwaka w’1908, yateguye uyu muhango mu rwego rwo kwibuka ababyeyi b’abagabo 210 bazimiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Monongah tariki ya 6 Ukuboza mu mwaka w’1907.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi ku nkombe z’inyanja ku gihugu cya Philippines hatangiye kugabwa ibitero.

1953: Julius na Ethel Rosenberg bahawe igihano cy’urupfu, bicirwa ahitwa Sing Sing muri New York.

1961: Kuwait yatangaje ubwigenge bwayo ku mugaragaro, yibohora ubukoloni igihugu cy’u Bwongereza.

1982: Mu gitero gikomeye cy’umutwe wa Hezbollah, David S. Dodge Perezida wa kaminuza ya Amerika muri Beirut yafashwe bugwate.
1988: Papa Yohani Pawulo II yashyize mu rwego rw’abatagatifu, abahowe imana 117 bo muri Vietnam bazwi nka Vietnamese Martyrs, Martyrs of Indochina, Martyrs of Tonkin, Annam, Cochinchina, cyangwa Andrew Dung-Lac na Companions.

1990: Hashyizweho itegeko mpuzamahanga rirengera abaturage kavukire bo mu bihugu bitandukanye ku isi, ryatangiye kubahirizwa bwa mbere n’igihugu cya Norvege.

1991: Igihugu cya Hongriya kibatuye Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes. Kuri iyi tariki nibwo igihugu cya Hongriya cyatangaje ko kitagikeneye ko Abasovietes bakomeza kwivanga mu bikorwa bya politike yacyo. Umubano wa Hongriya na Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes wabayeho hagati 1945 n’1991, kuva ubwo Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes zatangiye kugenzura no kwivanga mu bikorwa by’imbere muri politike ya Hongriya mu gihe cy’imyaka 45 yose, kugeza ubwo intambara y’ubutita byavugwaga ko irangiye mu 1991, Ingabo z’abasovietes zari muri Hongriya zikahava ku itariki ya 19 Kamena 1991.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1917: Joshua Nkomo, umunyapoliti ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
1922: Aage Bohr, umunyabugenge wo muri Denmark, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge.
1930: Gena Rowlands, umukinnyikazi w’amafilime ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’america.
1945: Aung San Suu Kyi, umunyapolitike ukomoka mu gihugu cya Burma wahawe igihembo cy’amahgoro cyitiriwe Nobel.
1951: Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri, icyihebe cyo mu Misiri. Kuri ubu Ni we muyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida.

Ayman Zawahiri icyihebe kiyobora umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida.
1975: Anthony (Tony) Parker, umukinnyi w’umukino w’amaboko wa basketball wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1976: Bryan Hughes, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1956: Thomas J. Watson, umucuruzi ukomoka muri Amerika.
1977: Olave St Clair Baden-Powell uzwi kandi no ku izina rya Baroness Baden-Powell, ni we washinze umuryango w’aba guides; yavukiye ahitwa Chesterfield mu gihugu cy’u Bwongereza yavutse yitwa Olave St Clair Soames aza guhabwa izina rya Baden-Powell akomora ku mugabo we Robert Baden-Powell washinze umuryango w’Abasukuti.
Abatagatifu ni Bruno w’ Querfurt, Didier w’i Nevers, Gaudence, Gervais, Protais, Hildemarque, Jude na Lambert.

Ibitekerezo

  • MU RWANDA NTAKINTU CYABAYE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa