skol
fortebet

Ibyaranze tariki 20 Kamena mu mateka harimo ivuka ry’ icyamamare Frank Rampard

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu byaranze uyu munsi mu mateka harimo, ivumburwa ry’ikibuye cyagwiriye isi cya Eureka ndetse n’ivuka ry’ikirangirire mu mupira w’amaguru. Turi ku wa ka Kabiri tariki ya 20 Kamena, ni umunsi w’171 mu minsi 365 igize uyu umwaka, iminsi 194 niyo isigaye ngo uyu mwaka ukagera ku musozo.
1837: Umwamikazi Victoria yimye ingoma y’ubwami y’Abongereza. 1840: Samuel Morse yabonye icyemezo cy’uko ariwe wakoze telegraph. 1862: Barbu Catargiu wari Minisitiri w’Intebe wa Romania yarishwe. 1863: Mu ntambara ya (...)

Sponsored Ad

Mu byaranze uyu munsi mu mateka harimo, ivumburwa ry’ikibuye cyagwiriye isi cya Eureka ndetse n’ivuka ry’ikirangirire mu mupira w’amaguru. Turi ku wa ka Kabiri tariki ya 20 Kamena, ni umunsi w’171 mu minsi 365 igize uyu umwaka, iminsi 194 niyo isigaye ngo uyu mwaka ukagera ku musozo.

1837: Umwamikazi Victoria yimye ingoma y’ubwami y’Abongereza.
1840: Samuel Morse yabonye icyemezo cy’uko ariwe wakoze telegraph.
1862: Barbu Catargiu wari Minisitiri w’Intebe wa Romania yarishwe.
1863: Mu ntambara ya gisivile muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta ya Virginia y’Uburengerazuba yatangaje ko yemeye kuba Leta ya 35 ku rutonde rwa Leta zigize Leta zunze ubumwe z’ America.
1877: Alexander Graham Bell bwa mbere mu isi, yatangije ubucuruzi bwa serivisi za telephone yatangiriye ahitwa Hamilton, Ontario muri Canada.
1956: umuryango w’abibumbye wemeje umwanzuro wa 115, ni umwanzuro wemereraga igihugu cya Morocco kuba umunyamuryango w’umuryango w’abibumbye, nyuma yo gusuzuma ubusabe bwayo maze bukemezwa n’abanyamuryango 11 bose bari bawugize icyo gihe.
1960: Igihugu cya Mali na Senegal byatangaje ubwigenge aho byose byakolonezwaga n’Abafaransa.
1963: Nyuma y’iburizzwamo rya missiles zari zashinzwe ku kirwa cya Cuba ngo zisenye imigi ya Leta zunze ubumwe z’America, Hafunguwe umurongo w’itumanaho udasanzwe uzwi ku izina rya Telefone itukura (red telephone) hagati y’abayobozi b’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ni mu gihe kandi intambara y’ubutita yaririmbanyije. Uyu murongo w’itumanaho wahimbwe na kompanyi ikora ibijyanye n’itumanaho yitwa Harris Corporation.
1990: Havumbuwe ibuye riturutse ku Mubumbe wa Mars rizwi nka 5261 Eureka (Asteroid Eureka).

1991: Inteko ishinga amategeko y’u Budage yafashe umwanzuro wo kwimurira umurwa mukuru w’iki gihugu ukava ahitwa Bonn ukagarurwa Berlin.
2003: Hashinzwe WikiMedia Foundation, ishingirwa mu mujyi wa St. Petersburg na Florida Wikimedia Foundation ni umuryango Nyamerika udaharanaira inyungu, ukora ibikorwa byinshi bikorerwa ku murongo wa internet birimo imishinga ya Wikipedia, Wikiquote, Wikibooks, Wikisource, Wikimedia Commons, Wikispecies, Wikidata, Wikinews, Wikisource, Wikiversity, Wikimedia Incubator na Meta-Wiki.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1949: Lionel Richie, umuririmbyi wo muri Leta Zunze ubumwe z’america, Azwi cyane mu ndirimbo We are the world yahimbwe na Michael Jackson , baje gusubiranamo n’abandi bahanze benshi ubwo baririmbaga bagamije gufasha imiryango yari yagwiriwe n’ibizi muri Africa.
1950: Nouri Al-Maliki, Minisitiri w’Intebe wa Iraq.
1970: Moulay Rachid, igikomangoma cya Maroc.
1976: Juliano Belletti, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
1978: Frank Lampard, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza, wamenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea, akaba yarakinaga hagati azi gutera Kufura. Lampard yatangiriye umwuga we wo gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya West Ham United, aho se umubyara, Frank Lampard, Sr, na we yakinaga.
1985: Souleymane Mamam, ukomoka mu gihugu cya Togo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
840: Louis the Pious, wabaye umwami w’abami w’ubwami bwa Roma.
1176: Mikhail of Vladimir, igikomangoma cyo mu Burusiya

1958: Kurt Alder, umuhanga mu butabire akaba n’umwarimu ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel Mu butabire.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Florentina, Bain, Calliste, Gobain w’i Coucy, Nicolas Cabasilas, Syriaque na Mushiki we Paula.

Uyu munsi nibwo hatangira igihe cy’ubushyuhe bwinshi mu gice cy’Amajyaruguru y’isi ndetse n’intangiriro y’ibihe by’ubukonje mu gice cy’Amajyepfo y’isi.
Tariki ya 20 kamena buri mwaka n’imunsi mpuzamahanga wo kwita ku mpunzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa