skol
fortebet

Ibyaranze tariki 21 Kamena umunsi wahariwe ibintu bitatu birimo n’ umuziki

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Turi Tariki ya 21 Kamena, ni umunsi w’ 172 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 193 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 21 Kamena mu mateka: 217: Ubutegetsi bwa Roma Flaminius yatsinzwe bidasubirwaho na Hannibal Barca mu ntambara yabereye ku kiyaga cya Trasimène.
533: Ingabo z’ubwami bugari bwa Byzantine zitwaje ubwato bw’intambara zahagurutse mu mugi wa Constantinople ziyobowe na Belisarius, zigabye igitero ku ba Vandals (...)

Sponsored Ad

Turi Tariki ya 21 Kamena, ni umunsi w’ 172 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 193 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 21 Kamena mu mateka:
217: Ubutegetsi bwa Roma Flaminius yatsinzwe bidasubirwaho na Hannibal Barca mu ntambara yabereye ku kiyaga cya Trasimène.

533: Ingabo z’ubwami bugari bwa Byzantine zitwaje ubwato bw’intambara zahagurutse mu mugi wa Constantinople ziyobowe na Belisarius, zigabye igitero ku ba Vandals muri Africa, zinyura iyo mu Bugereki na Sicily. Vandals ni ubwoko bw’abantu bwabaga mu Budage kera, bukaza kugenda bwimuka ku mugabane w’uburayi bugera aho bukora ubwami muri Espagne, nyuma buza no kwimukira mu majyaruguru y’umugabane w’africa mu kinyejana cya 5.

1529 Ingabo z’ Ubufaransa zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Espagne, bituma zikurwa ku butaka bwo mu majyaruguru y’ubutaliyane, hari mu rugamba rwa Landriano mu gihe cy’intambara ya League of Cognac intambara yarihanganishije ubwami Butagatifu bw’Abaromani n’ubwami bwa Habsburg Spain.

1582: mu bihe byiswe Sengoku mu Buyapani ibihe byari byuzuyemo imvururu no kutumvikana mu ngabo z’igihugu, Oda Nobunaga, wari umwami ukomeye cyane (Japanese daimyōs) yahatirijwe kwiyahura n’umu general we w’umusamurayi yizeraga cyane Akechi Mitsuhide. Ibi byabereye mu rusengero rwa Kyoto, maze bihiga bishyira iherezo ku bwami bwa Nobunaga washakaga kunga abayapani.

1615: Hasinywe amasezerano ya Asti yatumye hagaruka amahoro hagati ya Espagne n’umwami wa Savoie ku bijyanye no gusimburana ku ngoma .

1734: I Montreal muri New France ibice byo muri America ya ruguru byakolonejwe n’ Ubufaransa, umucakara waruzwi ku mazina y’igifaransa ya Marie-Joseph Angélique yahanishijwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guteza ishya ry’umugi wa Montreal.

1788: Ku itariki nk’iyi ya 21 Kamena Leta ya New Hampshire yemeye itegekonshinga rigenga Leta zunze nubumwe za America, ihita iba Leta ya 9 mu zigize Leta zunze ubumwe z’america.

1798: Ingabo z’ibihugu z’u Bwongereza zatsinze imitwe yo muri Espagne mu ntambara ya Vinegar Hill.

1900: Mu kiswe Boxer Rebellion, Boxer Uprising cyangwa Yihetuan Movement imyigaragambyo ihutaza yo kwamagana abanyamahanga, Ubukristi n’ubukoloni mu Bushinwa yabayeho hagati y’umwaka w’1899 n’ 1901. Ubushinwa bwatangaje intambara kuri Leta zunze ubumwe z’ America, Ubwami bw’Abongereza, Ubudage, Ubufransa n’ubuyapani ku itegeko ryari ryatanzwe n’umwamikazi w’abami Empress Dowager Cixi.

1963: Cardinal Giovanni Battista Enrico Antonio Maria Montini yatorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ku izina rya Papa Pawulo wa VI. Yabaye Papa kugeza yitabye Imana mu 1978.
1981: Amashyaka ya Gisosiyalisite yabonye intsinzi mu Bufaransa mu matora y’abadepite

2006: Pluto imibumbe y’ukwezi mishya yavumbuwe kwahawe amazina ya Nix na Hydra. Uku kwezi kwavumbuwe tariki ya 18 Gashyantare 1930 kuvumburwa na Clyde Tombaugh kukaba kwarahise gufatwa nk’umubumbe wa cyenda uvuye ku Izuba.

Bamwe mu bavutse ku tariki ya 21 Kamena.
1905: Jean-Paul Sartre, Umufilozofe w’umufransa akaba n’umwanditsi, yanditse ibitabo bitandukanye icyamenyekanye cyane ni Huis-Clos (No exit) kirimo umurongo uzwi cyane ugira uti:”L’enfer, C’est les autres” mu cyongereza ni “Hell is other people” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Ikuzimu ni abandi”, mu bindi yanditse harimo Baudelaire, le mur (the wall), Intimacy, Mains sales, Le diable et le bon dieu,
Réflexions sur la question Juive (mu cyongereza ni Anti-Semites and Jew), Orphée Noir (mu cyongereza ni Black Orpheus). Sartre yanditse n’izindi nyandiko zitandukanye zibasha kugira uruhare mu mibereho y’ikiremwamuntu nka Cahiers pour une Morale ( notebook for an ethics), Vérité et existence (Truth and Existence) ndetse n’ibindi byatumye ahabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo.
1947: Chirine Ebadi, umwavokakazi ukomoka muri Irani wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro 2003.

1955: Michel Platini, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa.
1961: Gess, umwanditsi w’inkuru zishushanyije ( bande dessinée) ukomoka mu Bufaransa.

1964: Patrick Lowie,umwanditsi ukomoka mu Bubiligi
Bamwe mu batabarutswe tariki ya 21 Kamena
223: Liu Bei, umwami w’abami w’ubwami bwa Shu
1305: Venceslas II, umwami wa Bohême n’uwa Pologne
1377: Édouard III,umwami w’u Bwongereza kuva 1327
1558: Pierre Strozzi, maréchal ukomoka mu Bufaransa
1957: Johannes Stark, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe mu bugenge mu 1919.
2006: Jacques Lanzmann, umwanditsi ukomoka mu Bufaransa

Iminsi mikuru

 Uyu munsi tariki ya 21 Kamena ni umunsi mpuzamahanga w’ubumuntu, washyizweho mu 1980, hagamijwe gukwirakwiza ubumuntu mu batuye isi nk’ihame rya mbere mu mibereho y’isi, wanashyizweho kandi ugamije guteza imbere indangagaciro z’ubumuntu.
 Tariki ya 21 Kamena kandi ni umunsi mpuzamahanga wa yoga washyizweho mu 2014 hagamijwe gukora imyitozo yo kuruhura umubiri n’ibitekerezo nkuko Yoga ibivuga,
 Ni umunsi mpuzamahanga w’umuziki.
 kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Aloysius Gonzaga
Umunsi mwiza kuri mwese.
Renzaho Ferdinand, [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa