skol
fortebet

Ibyaranze tariki 23 Kamena mu mateka, umunsi Zinedine Zidane yavutseho

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Isomere bimwe mu bintu bikuru bikuru mu baranze uyu munsi mu mateka birimo n’ivuka ry’igihangange mu mupira w’amaguru Zinedine Zidane.
Turi tariki ya 23 Kamena, ni umunsi w’174 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 191 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze tariki ya 23 Kamena mu mateka 1314: Hatangiye intambara yari igamije kwibohora kw’igihugu cya Scotland, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyahitwa Bannockburn.
1758: Mu ntambara yiswe (...)

Sponsored Ad

Isomere bimwe mu bintu bikuru bikuru mu baranze uyu munsi mu mateka birimo n’ivuka ry’igihangange mu mupira w’amaguru Zinedine Zidane.

Turi tariki ya 23 Kamena, ni umunsi w’174 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 191 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze tariki ya 23 Kamena mu mateka
1314: Hatangiye intambara yari igamije kwibohora kw’igihugu cya Scotland, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyahitwa Bannockburn.

1758: Mu ntambara yiswe iy’imyaka Magana arindwi, mu gitero cyabereye ahitwa Krefeld mu gihugu cy’u Budage ingabo z’igihugu cy’u Bwongereza zakubise inshuro ingabo z’u Bufaransa.

1812: Igihugu cy’u Bufaransa kiyobowe n’umwami w’abami Napoléon I yigaruriye igihugu cy’u Burusiya.

1894: Komite mpuzamahanga ya olempike (International Olympic Committee) yashingiwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris, biturutse ku cyifuzo cyatanzwe na Pierre de Coubertin.

1937: Joe Louis yabaye umukinnyi wa mbere ukina umukino njyarugamba wa boxe mu rwego rw’isi (champion du monde de boxe).

1940: Adolf Hitler yatembereye I Paris mu gihe cy’amasaha atatu ari kumwe n’umuhanga mu gushushanya inyubako Albert Speer n’umwanditsi Arno Breker, bagamije kureba uburyo umugi wa Paris wubatse, akaba arirwo ruzinduko rwonyine Hitler yagiriye muri uyu mugi.

1941: Lithuania, ifatiye ku ishyaka rya Lithuanian Activist Front yatangaje ubwigenge bwayo, ivuga ko yigobotoye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, nyuma y’igihe gito ingabo z’Abanazi zarayigaruriye.

1959: Inkongi y’umuriro yibasiye hoteli iri mu mujyi wa Stalheim, mu gihugu cya Norway ihitana abantu 34.

1967: Mu ntambara y’ubutita, Perezida Lyndon B. Johnson wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete Alexei Kosygin i New Jersey mu nama y’iminsi itatu yiswe Glassboro Summit Conference.
1968: Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Buenos Aires, habereye imirwano itorshye hagati y’abafana ihitana abantu 74 abandi 150 barakomereka bagerageza kugana hanze ya sitade.

1985: Mu gihugu Ireland cya igitero cya bombe kibasiye indege ya Air India flight 182, gihitana abantu 329 bari bayirimo.

1991: Moldova yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

2016: ubwami bw’abongereza bwatoye kamarampaka yo kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, ku majwi 52%, ibizwi nka Brexit.
Bamwe mu bavutse tariki ya 23 Kamena.

47 Mbere y’ivuka rya Krisitu: Caesarion wo mu Misiri, umuhungu wa Julius Caesa na Cleopatra.

1955: Pierre Corbeil, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Canada.
1972: Zinedine Zidane, ufite ubwenegihugu bw’igihugu cy’u Bufaransa na Algeria. Uretse ko yahisemo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe y’u Bufaransa, azwi cyane mu makipe menshi atandukanye yo mu gihugu cy’u Bufaransa, u Butaliyani, na Espagne.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mukino w’umupira w’amaguru, azwi cyane kubera ibigwi afite birimo kuba yaratwaye igikombe cy’isi mu mwaka w’1998, ndetse n’igikombe cy’umugabane w’u Burayi mu mwaka w’2000. Yarekeye aho gukina umupira w’amaguru mu 2006, umukino wanyuma yasorejeho yawuhuyemo n’Ubutaliyane ku mukino wa nyuma y’igikombe cy’isi, aho yaje guhabwa ikarika y’umutuku nyuma yo gutera umutwe myugariro w’ubutaliyane Materrazzi. Ubu Zinedine zidane uzwi nka Zizu nanone atoza ikipe ya Real Madrid yanakiniye.
Bimwe mu batabarutse kuri iyi tariki ya 23 Kamena.

1779: Mikael Sehul, ukomoka mu gihugu cya Etiyopiya.
1980: Sanjay Gandhi, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, umuhungu wa Indira Gandhi.

Tariki ya 23 Kamena buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abapfakazi. Umuryango w’abibumbye uvuga ko ari ngombwa kurengera abapfakazi bamburwa uburenganzira bwabo hitwaje ko bapfakaye.

Ibitekerezo

  • Iyi tariki havutse uwashinze SOS villages d’enfants Ku isi bwana Hermann Gmeinerr. Imana imuhe umugisha.

    Iyi tariki havutse uwashinze SOS villages d’enfants Ku isi bwana Hermann Gmeinerr. Imana imuhe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa