skol
fortebet

Ibyaranze tariki 24 Kamena birimo n’ ivuka rya Lionel Messi

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Menya amateka, ibigwi, ubuhanga, ibintu bidasanzwe bya Lionel Messi wavutse kuri iyi tariki ya 24 kamena, n’ibindi bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 24 mu mateka.
Turi tariki ya 24 Kamena ni umunsi 175 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 190 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki ya 24 Kamena nibwo kabuhariwe mu mupira w’amaguru ubu ufite imipira ya zahabu kurusha abandi bose ku isi, Lionel Messi, yavutse.
Hari ku itariki nk’iyi ya 24 Kamena 1987, ubwo umwana (...)

Sponsored Ad

Menya amateka, ibigwi, ubuhanga, ibintu bidasanzwe bya Lionel Messi wavutse kuri iyi tariki ya 24 kamena, n’ibindi bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 24 mu mateka.

Turi tariki ya 24 Kamena ni umunsi 175 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 190 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki ya 24 Kamena nibwo kabuhariwe mu mupira w’amaguru ubu ufite imipira ya zahabu kurusha abandi bose ku isi, Lionel Messi, yavutse.

Hari ku itariki nk’iyi ya 24 Kamena 1987, ubwo umwana w’umuhungu waje kwitwa Lionel Andrés Leo Messi yabonaga izuba, mu mujyi wa Rosario, mu gihugu cya Argentine. Se umubyara ni Jorge Horácio Messi, wakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi naho mama we ni Celia María Cuccittini wari umukozi ukora isuku.
Messi afite bakuru be babiri na mushiki we umwe. Ku myaka 5 gusa, Lionel Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu gakipe ko mu gace k’iwabo aho yatozwaga na papa we Jorge, ku myaka 8 yerekeje mu ikipe ya Newell’s Old Boys yo mu bioce by’iwabo mu mugi wa Rosario aho yaje kumara imyaka ine abashije kwitabira imikino yose yakinwe n’iyo kipe uretse gusa umukino umwe wabaye arwaye. Kuva ubwo Messi yaje guhinduka ikirangirire mu mujyi aho bamuhimbaga akamashini ko mu 1987 (The machine of 1987) bashaka kuvuga ko ari igitangaza.

Ku myaka 11, Lionel Messi yaje kugaragaraho uburwayi bw’umusemburo w’ubukure wagombaga gutuma agwingira, ubwo ikipe yitwaga River Plate yo mu bice byo kwa Messi yamwifuzaga ngo ayikinire,yabuze amafaranga yo kumuvuza ubwo burwayi. Aya makuru yaje kugera kuri Carles Rexach wari umuyobozi wa FC Barcelona wari waratangajwe n’ubuhanga bwa Lionel Messi, maze abifashijwemo na papa we, Messi abasha kujya gukora igeragezwa muri Barcelona, kuva ubwo Messi na papa we bimukira muri Esipanye aho ikipe ya FC Barcelona yabashije kuvuza Messi maze agahita atangira kuyikinira mu ikipe y’abana (academy).

Messi yatangiye gukinira Barcelona mu ikipe y’ingimbi guhera muri 2000 kugeza muri 2003 aho yaje gutsinda ibitego 37 mu mikino 30 maze muri shampiona ya 2003 -2004 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ariko y’abatabanzamo, nyuma yo guca agahigo agatsinda igitego byibura kuri buri mukino maze arangiza afite ibitego 21 mu mikino 14, byaje kumuhesha kwinjira mu ikipe ya mbere aho yakinnye umukino we wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2003, mu mukino wa gicuti wahuje Barcelona na Porto.

Ubwo Lionel Andrés "Leo" Messi yari afite imyaka 16 n’iminsi 145. Ku myaka 17 n’iminsi 114, umutoza Frank Rijkaard watozaga Barcelona icyo gihe yamugiriye icyizere ku mukino wa mbere w’irushanwa wabahuje na RCD Espanyol tariki 16 Ukwakira 2004, maze aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi w’umwana kurusha abandi wabashije gukinira Barcelona muri Shampiona La Liga ya Espagne.

Taliki ya 1 Gicurasi 2005 nibwo yatsindiye ikipe nkuru igitego cya mbere ku mukino wabahuje na Albacete Balompié, nabwo aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wabashije gutsindira FC Barcelona muri shampiona ari muto kurusha abandi. Messi yakunze cyane umutoza we Frank Rijkaard mu magambo ye Messi agira ati: “Sinzibagirwa icyizere wangiriye ukankinisha mu ikipe nkuru mfite imyaka 16 gusa, waramfunguriye unyinjiza mu mateka yanjye nyayo y’umupira w’amaguru”.

Tariki 16 Nzeri 2005, Messi yahinduriwe amasezerano muri Barcelona atangira guhembwa amafaranga menshi aho yahawe amasezerano agera muri 2014 ndetse muri uwo mwaka akaba yaranahawe ubwenegihugu bwa Espagne, uwo mwaka akaba yarawugiriyemo n’ibihe byiza kuko tariki 27 Nzeri yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’U Burayi (Champions League) na Udinese yo mu guhugu cy’u Butaliyani, aho yaje gukinana na rutahizamu Ronalidinho Gaucho, na we wabicaga bigacika icyo gihe maze abafana ba FC Barcelona baramwishimira bihebuje, bafasha umutoza Frank Rijkaard kubona igihembo cy’umutoza witwaye neza muri Esipagne ndetse no ku mugabane w’u Burayi wose.

Muri shampiona ya 2006 -2007, Messi yakomeje kwigaragaza nk’igitangaza aho yarangije atsinze ibitego 14 mu mikino 26 maze aza kuba nk’imana ya Barcelona ubwo yatsindaga ibitego 3 mu mukino uzwi nka El Clásico uba uhuza ikipe ya Barcelona na Real Madrid, akaba ari nawe wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino mu mukino wa El Clásico ari muto kurusha abandi.

Tariki 18 Mata 2007, Messi yahawe akabyiniriro ka “New Maradona” bishatse kuvuga Maradona mushya bitewe n’ibitego bibiri yatsinze ku mu kino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Copa Del Rey, muri ibyo bitego hakaba hari harimo ikimeze nk’icyo Maradona yatsinze mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka w’ 1986 cyabereye muri Mexico bakina n’igihugu cy’U Bwongereza, icyo gitego kikaba cyariswe igitego cy’ikinyejana maze abafana bo mu gihugu cya Espagne batangira kumwita “Messidona” kuko bakinaga ku mwanya umwe kandi akora udushya nk’utwo Maradona yakoze.

Tariki 27 Gashyantare 2008, Messi yakinnye umukino we w’100 muri Barcelona maze muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’imbere ku isi, naho mu gihugu cya Espagne ahabwa igihembo cy umukinyi mwiza ndetse bamwe banavuga ko ari we wagombaga guhabwa umupira wa zahabu wa 2008 wahawe Cristiano Ronaldo.

Lionel Messi yaje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kaka na Cristiano mu guhatanira Ballon d’Or ya 2007, yongera kuza ku mwanya wa kabiri mu bahataniraga igihembo cy’umukinnyi wa FIFA w’umwaka wa 2007, nabwo akaba yari akurikiye Kaka. Shampiona ya 2007-2008 ikaba yararangiye Messi abashije gutsinda ibitego 16 mu mikino yose n’ubwo yamaze igihe kinini ari mu mvune. Muri shampiyona ya 2008-2009, umukinnyi Ronaldinho akimara kugenda, Messi yahise afata nimero 10 yambarwaga na Ronaldinho maze aza no guhita aba umukinnyi wa kabiri wa FIFA nyuma ya Cristiano, ndetse abasha gutsinda hat- trick (ibitego 3 mu mukino umwe) ya mbere ya 2009 mu mukino w’igikombe cya Copa del Rey batsinda Atlético Madrid, aza kongera guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Champions League nyuma yo kwihaniza Bayern Munich.

Messi yaje gutwara kandi umupira wa zahabu wa 2009 (Ballon d’Or 2009) ndetse anatsinda igitego cyahesheje ikipe ye igikombe cy’isi cy’ama clubs cya 2009, ahita anahabwa igikombe cy’umukinnyi wa FIFA witwaye neza ku isi, akaba kandi mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 yarabashije gutsinda hat-trick(ibitego 3 mu mukino umwe) harimo n’aho yatsinze Arsenal ibitego 4 wenyine mu mikino ya Champions League, byatumye aca agahigo k’umukinnyi wa Barcelona wabashije gutsinda “Hat-Tricks” nyinshi, aza no kurangiza ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri shampiona ya Espanye ku nshuro ya kabiri, yarangije afite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiona n’ibitego 47, agahigo yambuye Ronaldo wo muri Bresil.

Messi kandi yongeye gutwara igihembo cya Ballon d’Or cya 2011 ndetse aranabisubira muri 2012 bituma anaca agahigo ko kucyegukana inshuro enye kandi zikurikirana, ibi bikaba bitarakorwa n’undi mukinnyi n’umwe. Messi kandi muri iyo myaka, yanatwaraga igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi gitangwa na FIFA, ari nako atwara icy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi ndetse n’icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Esipanye, hanyuma mu mwaka wa 2013 mu gihe yahataniraga Ballon d’Or na Cristiano Ronaldo abasha kwegukana umwanya wa kabiri.

Mu mwaka wa 2014, Messi yibasiwe n’imvune maze ntiyigaragaza nko mu myaka yabanje, gusa yabashije kuyobora ikipe y’igihugu cye cya Argentine mu mikino y’igikombe cy’isi igera kure n’ubwo itabashije kucyegukana. Umwaka wa 2015 waramuhiriye bidasanzwe kuko yanawutwayemo ibihembo byinshi birimo icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Espagne, Ballon d’Or y’uwo mwaka n’ibindi bitandukanye mu gihugu cya Espagne.

Uwavuga amateka n’ibigwi bya Lionel Messi bwakwira bugacya atarabirangiza, uwavuga ibikombe n’ibihembo byose yibitseho ntiyabirangiza kugeza aho abatari bake kugeza ubu bamufata nk’umukinnyi warushije abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, gusa n’ubwo yagiye akinira ikipe y’igihugu cye cya Argentine akaba atarigeze ayikorera ibitangaza nk’ibyo yakoreye muri FC Barcelona, gusa afite byinshi yayifashije ariko si nk’uko byifuzwaga n’abaturage ba Argentine ndetse n’abakunzi b’ikipe y’iki gihugu kuko yagiye ayigeza ku mikono ya nyuma y’ibikombe binyuranye ariko ntibabitware. Messi afite uduhigo twinshi cyane kandi afite amateka akomeye muri Barcelona dore ko nta n’indi kipe (club) arakinira kuva yageramo, ndetse biranagoye cyane kuva hari indi kipe yabasha kumugura ngo ayikinire.

N’ubwo ababyeyi be batabivuga beruye ngo hari ibimenyetso byinshi byerekana ko izina Lionel ryakomotse ku muhanzi w’umunyamerika Lionel Richie. Uyu muririmbyi ngo ababyeyi ba Messi baramukundaga bitangaje ku buryo n’iri zina ryaba ari ho ryakomotse.

Messi mu buzima bwe avuga ko akunda ikintu kimwe kurusha ibindi, « gusinzira». Ibi byemezwa n’abakinnyi benshi bakina mu ikipe imwe y’igihugu ya Argentine. Bavuga ko uyu mukinnyi iyo afite akanya ntacyo ahugiyeyo asinzira umugondorajosi mu gihe abandi baba bareba za televiziyo cyangwa bakina imikino.

N’ubwo ari mugufi, Messi iyo yiruka arihuta cyane. Urubuga “Ask4sports.com” rwakoze impuzandengo y’umuvuduko we iyo afite umupira rusanga nibura metero 9,38 azirukanka mu isegonda rimwe gusa. Ibi bituma abarirwa mu bakinnyi ba ruhago banyaruka kurusha abandi ku isi.

Messi akina mu bana bato ba Barcelone, Pablo Aimar yari umukinnyi yakundaga akandi akifuza gukina nka we. Akina muri Barcelone ndetse agiye no muri Valence Messi akomeza kumwigiraho byinshi. Ibyo yamwigiyeho byamugiriye akamaro mu buhanga afite ubu mu mupira w’amaguru.

Kenshi iyo Messi atsinze igitego benshi bibaza ko akishimira anashimira Imana gusa nyamara aba anashimira uwari nyirakuru we witwa Celia. N’ubwo uyu mukecuru atashoboye kureba ibyo umwuzukuru we akora ubu muri ruhago ni we wamugiraga inama yo kuzaba umukinnyi mwiza w’umunyamwuga ku rwego rukomeye.

Lionel Messi ni umufana ukomeye w’ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentine mu mujyi wa Rosario avukamo. Nubwo akina muri Espagne kuva afite imyaka 11 iteka akurikirana imikino y’iwabo muri Argentine cyane cyane iy’iyi kipe imuhora ku mutima.
Ibindi byaranze uyu munsi mu mateka.

1963: Nibwo bwa mbere mu Bwongereza hagaragaye amashusho akoze mu buryo bwa Video.
1976: Habayeho ukwiyunga kwa Vietnnam nk’igihugu kimwe.
1983: Yaser Arafat yirukanywe i Damas, kugira ngo atabakururira ibibazo by’umutekano mucye. N’ubwo yahanganaga na Israel cyane mu gihe hafi ya cyose cy’ubuzima bwe, abanditsi bo muri Palestine bemezaga ko afite inkomoko muri Israel na Maroc. Naho amazina ye nyakuri akaba Abd Raouf Al Qoudouwa. Yahirimbaniye cyane ubwigenge busesuye bwa Leta ya Palestine nk’igihugu, atabaruka atabigezeho.
1994: i Toulouse, muri France, Kompanyi Airbus yashyize ahagaragara indege itwara imizigo myinshi kurenza izindi zose zakozwe mbere yayo mu mateka y’indege. Iyi ndege itwara imizigo yiswe kandi "Super Transporter."
2010: I Kigali mu Rwanda (quartier Nyakabanda) harasiwe umunyamakuru Jean Léonard RUGAMBAGE, wari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) w’ikinyamakuru Umuvugizi.
2016: Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Ni muri iyi nama y’Abaminisitiri hemerejwemo ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
1. Madamu RAKIATOU MAYAKI wa Repubulika ya Niger, afite icyicaro i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
2. Bwana DIAMOU KEITA wa Repubulika ya Mali, afite icyicaro i Luanda, muri Angola.
3. Bwana ABDOUL WALAB HAIDARA wa Repubulika ya Senegal, afite icyicaro I Nairobi, muri Kenya.
4. Bwana MAHADJIR OUSMAN IBRAHIM wa Repubulika ya Chad, afite icyicaro I Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ERNEST EBI ahagararira inyungu z’u Rwanda I Lagos-Nigeria/Rwanda’s Honorary Consul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa