skol
fortebet

Ibyaranze tariki 8 Nyakanga mu mateka

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 08 Nyakanga, ni umunsi w’ 189 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 176 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze tariki ya 08 mu mateka
1099: Mu ntambara ya mbere y’amadini aho kuri iyi nshuro abakirisitu barwanyaga abayisilamu bizwi nka Crusade, abasirikare b’Abakirisitu ibihumbi cumi na bitanu(15000) bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rugendo rutuje bakoreraga hafi ya Yeruzalemu, ubwo bahatambuka abari bahagaze ku mahame ya (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 08 Nyakanga, ni umunsi w’ 189 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 176 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze tariki ya 08 mu mateka

1099: Mu ntambara ya mbere y’amadini aho kuri iyi nshuro abakirisitu barwanyaga abayisilamu bizwi nka Crusade, abasirikare b’Abakirisitu ibihumbi cumi na bitanu(15000) bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rugendo rutuje bakoreraga hafi ya Yeruzalemu, ubwo bahatambuka abari bahagaze ku mahame ya Kislamu barebera.

1497: Umushakashatsi Vasco da Gama, ukomoka mu gihugu cya Portugal yatangiye urugendo rw’ubuvumbuzi n’ubushakashatsi mu gihugu cy’u Buhinde.

1663: Umwami Charles II w’Ubwongereza yagabiye John Clarke ikirwa cya Rhode.
1775: Hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Olive Branch Petition hagati y’intumwa zari zihagarariye Leta cumi n’eshatu zakoze bwa mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1776: Mu rukurikirane rwa Leta ya Philadelphia na Pennsylvania, zatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwazo, havuzwa inzogera yiswe iy’ubwigenge( Liberty Bell)
1889: Hatangiye gusohoka ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyitwa Wall Street Journal.
1937: Ibihugu bya Turkey, Iran, Iraq n’Afghanistan byasinyanye masezerano ya Saadabad, n’amasezerano yo kudaterana hagati y’ibihugu byombi yamaze imyaka 5.
1948: Igisirikare cyirwanira mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (United States Air Force), cyatangiye kwakira abasirikare b’igitsinagore, muri gahunda yiswe Women in the Air Force(WAF).

1966: Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge w’ Uburundi wabayeho hagati y’umwaka w’ 1912–1977, yahiritswe ku ngoma n’umuhungu we Igikomangoma Charles Ndizeye. Umwami Mutaga yagiyeho nyuma ya Mutaga IV Mbikije, akurikirwa na Ntare V Ndizeye.

1970: Perezida Richard Nixon, yatangarije congres y’Amerika, ubutumwa budasanzwe bwageneraga uburenganzira budasanzwe abaturage kavukire ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1982: I Dujail, mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Bagdad hakozwe igikorwa cyo gushaka kwica Perezida Saddam Hussein, wayoboraga igihugu cya Irak.
1997: NATO (North Atlantic Treaty Organization) umuryango wo gutabarana wasabye igihugu cya Czech, Hongria, na Polagne kwinjira muri uyu muryango mu masezerano yagombaga gukorwa mu mwaka w’1999.

1999: Bwa nyuma, muri Leta ya Florida hatanzwe igihano cy’urupfu hifashishijwe intebe y’amashanyarazi(electric chair).

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 08 Nyakanga mu mateka

1895: Igor Tamm, umuhanga mu bugenge ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya, akaba yarabiherewe n’igihembo cyitiriwe Nobel.

1908: Nelson A. Rockefeller, Visi Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1949: Y. S. Rajasekhara Reddy, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.
1986: Renata Costa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki ya 08 Nyakanga mu mateka.
1153: Papa Eugene III

1930: Joseph Ward, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand
1994: Lars-Eric Lindblad, umuhanga w’ umushakashatsi n’umwubatsi, ukomoka mu gihugu cya Swede.

1994: Kim Il-sung, umusirikare wo muri Korea ya Ruguru wanabaye President wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa